Aya mashusho agaragaza uburyo uyu mukobwa yahindutse cyane ndetse adafite umwitaho ku buryo asigaye yiyahuza ibiyobyabwenge nyuma yo kumenya ko yanduye virusi itera SIDA.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko uyu mukobwa yajyanwe mu kigo cyita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe kuwa 22 Gicurasi 2023.

Faith Ntaborwa yatangiye kuvugwa cyane mu 2020 ubwo yifataga amashusho ari mu rugo rwa MC Kats, agaragaza ko bamaze gukorana imibonano mpuzabitsina.

Icyatumye aya mashusho agarukwaho na benshi ni uburyo uyu mukobwa yatinyutse kuryamana n’uyu musore wari uherutse gutangaza ko abana na virusi itera SIDA yanduye mu 2019.

Nyuma yo gutandukana na MC Kats, uyu mukobwa yongeye kugarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye muri Werurwe 2021 ubwo yatabwaga muri yombi ashinjwa kwiba telefone muri salon de coiffure.

Icyo gihe umubyeyi we yavuze ko umwana we yabaswe n’ibiyobyabwenge amujyana mu kigo ngororamuco.

Nyuma y’igihe yari amaze atagaragara ku mbuga nkoranyambaga, yongeye kugaragara ari mu mashusho aherekejwwe n’intabaza za bamwe bavuga ko ubuzima bwe buri mu kaga, basaba MC Kats kwita kuri uyu mukobwa.

Abari hafi ya Faith Ntaborwa bavuga ko yabaswe n’ibiyobyabwenge nyuma y’ukwiheba yagize akimara kumenya ko yanduye virusi itera SIDA.

MC Kats usanzwe akora kuri Televiziyo ya NBS , yavuze ko atari we wanduje SIDA uyu mukobwa gusa ko agiye kumushakira ubufasha.

Uyu munyamakuru yashinjwe kwanduza virusi itera SIDA bamwe mu bakobwa b’i Kampala gusa we ahakana ibivugwa akavuga ko n’iyo agiye kuryamana n’umukobwa uwo ari wese amumenyesha ko yanduye.

Yakomeje avuga ko umwana yabyaranye na Fille Mutoni hamwe n’uyu mubyeyi, bose ari bazima ndetse mbere y’uko babyarana uyu muhanzikazi yari abizi neza ko uyu mugabo yanduye SIDA.

MC Kats avuga ko nubwo atari we wanduje uyu mukobwa SIDA, agiye kumushakira ubufasha
MC Kats avuga ko nubwo atari we wanduje uyu mukobwa SIDA, agiye kumushakira ubufasha
Uyu mukobwa yatangiye kuvugwa cyane ubwo yifaga amashusho agaragaza ko amaze kuryamana na MC Kats kandi yari aherutse gutangaza ko yanduye SIDA
Uyu mukobwa yatangiye kuvugwa cyane ubwo yifaga amashusho agaragaza ko amaze kuryamana na MC Kats kandi yari aherutse gutangaza ko yanduye SIDA
Bivugwa ko MC Kats na Faith Ntaborwa  bahuye mu 2017
Bivugwa ko MC Kats na Faith Ntaborwa bahuye mu 2017
Nyuma yo gutabarizwa uyu mukobwa yajyanwe mu kigo cyita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe
Nyuma yo gutabarizwa uyu mukobwa yajyanwe mu kigo cyita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe