00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa uvuza Saxophone yatunguranye muri Transpoesis (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 March 2019 saa 01:57
Yasuwe :

Umukobwa witwa Tushabe Stella, yatunguranye agaragaza ubuhanga buhambaye mu kuvuza igicurangisho cya Saxophone, mu birori byo kwizihiza umunsi w’abagore byari byateguwe na Transpoesis.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe, aho umuryango wa Transpoesis usanzwe uhuza abanyempano mu kuvuga imivugo wari wateguye igikorwa cyo kwihiza umunsi w’abagore binyuze mu mpano.

Byahurije hamwe abanyempano batandukanye bahuriye muri uyu muryango barimo na Yasipi Casimir Uwihirwe wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda 2019.

Iki gikorwa kirangiye, Dr Andrea Grieder uhagarariye Transpoesis yabwiye IGIHE ko ari iby’agaciro kuba bakoze ibintu nk’ibi mu rwego rwo guha agaciro abagore.

Ati “Intego y’iki gikorwa yari ukwishimira umunsi mpuzamahanga w’abagore, ariko by’umwihariko tugahuza abakobwa n’abagore bafite impano zitandukanye ziganjemo iz’imivugo ku rubyiniro kuko kumva amajwi yabo ni kwimishimira umunsi wabo by’ukuri.”

Muri iki gikorwa hanavuzwe umuvugo wa Uwihirwe Yasipi Casimir, wabaye Igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda 2019 witwa ‘I Am The Woman I Am’.

Uyu mukobwa nyuma y’iki gikorwa yavuze ko kuba yarabaye Igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda bigiye kumutera imbaraga mu byo akora ndetse bigatuma akomeza kumenyekanisha impano yo kuvuga imivugo itaragera ku rwego ruhambaye mu Rwanda.

Iki gikorwa cyari kirimo abakibyiruka bavuga imivugo batandukanye barimo Greta Ingabire, Josiane Uwanyirijuru, Amina Umuhoza, Anisia Byukusenge, Delice Mukazi, Kampire Elizabeth Dinah na Carine Maniraguha. Imivugo yabo yari iherekejwe n’injyana ya Saxophone yacuranzwe na Stella Tushabe.

Cyari cyanitabiriwe Katharina Hey uyobora Goethe Institut yabereyemo iki gikorwa ndetse na Julie Crowley uyobora High Commission of Canada yashyigikiye Transpoesis mu kugitegura.

Dusabe Vestine umenyerewe mu biganiro biganisha ku kubaka ingo wari muri iki gikorwa, yavuze ko abagore bakwiriye kwitinyuka bakumva ko ari ba mutima w’urugo ariko na none bashoboye n’imirimo y’abagabo ndetse bakaba bafite umwihariko wo gukora ibyo abagabo batashobora.

Tushabe Stella watunguranye avuza Saxophone, yabwiye IGIHE ko ari igikorwa amaze imyaka ibiri akora ndetse akaba yishimira intambwe amaze kugeraho nk’umutegarugori.

Aba bakobwa bashimishije benshi mu muvugo bahuriyemo
Abantu byabarenze batangira gufata amafoto n'amashusho bazajya bamwibukiraho
Andrea Grieder uyobora Transpoesis yavuze ko bateguye iki gikorwa bashaka kwizihiza umunsi w'umugore
Avuga ko yatangiye kwitoza akiri umwana muto
Dusabe Vestine umenyerewe mu biganiro byo kubaka ingo yari ari muri iki gikorwa
Tushabe Stella yashimishije benshi avuza Saxophone
Ubuhanga bwe bwanyuze benshi
Umusizi Byukusenge Anisia ufite ubumuga bwo kutabona yagaragaje ko abafite ubumuga nabo bashoboye
Uwihirwe Yasip Casimir yatanze ubutumwa bwumvikanisha ko umugore adakwiriye gutsikamirwa

Amafoto: George Salomo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages