N’ubwo aririmba urukundo ariko we ushobora gukeka ko ntarwo agira! Nta mukobwa uzwi yigeze agaragaza ko bakundana kuva yatangira kumenyekana ndetse nabo byagiye bihwihwiswa yabyamaganiraga kure.
Ubu ari hafi kuzuza imyaka 30 y’amavuko kuko afite 29. Yabanje kuvugwa mu rukundo na Knowless ndetse yari mu bakoreraga muri Kina Music ariko aza kuyivamo.
Nyuma yavuzwe ko akundana na Princess Priscillah nabyo biturutse ku mashusho y’indirimbo yise ‘Ndagutegereje’ bakoranye ubwo uyu muhanzi yajyaga muri Amerika
Uyu muhanzi yanavuzwe mu rukundo n’umukobwa witwa Ishimwe Elcy ariko nawe uherutse kurushinga.
Mu kiganiro na IGIHE, King James yavuze ko kuri we nta myaka fatizo ibaho umuntu yashakiraho umugore ariko ko nka 30 aba ari myiza ku musore na 26 ku mukobwa.
Ati “Mu 2020 nzaba ngize 30. Ntawamenya wabona bibayemo hagati ariko ariko ntabwo bivuze ko udashobora kuyirenza, ntabwo aribyo nshaka, wabona ndushinze ntawamenya”.
Yakomeje atangaza ko ubwitonzi no kugira intego ari zimwe mu ngingo z’ingenzi yumva azaba akurikiye ku mukobwa bazabana.
Ati “Kuba ari mwiza mu maso cyangwa se ateye neza nk’igisabo nk’uko bajya babivuga, ikindi akaba adasamara abaye afite n’inyinya nta kibazo”.
King James asigaye atuye ku Ruyenzi aho yubatse inzu ye bwite ndetse ni naho akenshi abarizwa. Aza mu Mujyi wa Kigali ariho aturutse kubera gahunda ziganjemo iz’umuziki.
Ikiganiro na King James ku mitekerereze ye mu by’urukundo
Inkuru y’urukundo rwa King James na Priscillah yatijwe umurindi n’urugendo uyu muhanzi yagiriye muri Amerika agiye gukorana amashusho y’indirimbo agaragaramo uyu mukobwa.
King James aherutse gushyira hanze indirimbo yise Igitekerezo



















TANGA IGITEKEREZO