Kevine Keza w’imyaka 12 y’amavuko yasubije abanegura ibikorwa bya se avuga ko nta gitangaza kiri mu byo akora kuko abikora nk’akazi ndetse aba ashaka kwiteza imbere.
Uyu mwana uherutse gutangaza ko yinjiye mu muziki, aganira na IGIHE yavuze ko ari kenshi abantu bakunze kumubaza ku myitwarire ya se kandi ko no ku ishuri aho yiga, abana bakunze kumuserereza ariko we nta pfunwe na mba bimutera.
Kevine yagize ati“Yego abana baranserereza ku ishuri ariko mbabwira ko papa ibyo akora ari ukwiteza imbere kandi ko ibyo bavuga aba atabyitayeho.”
Yakomeje asobanura ko adacibwa intege n’abaharabika se kuko ibyo akora byose aba agamije kwiteza imbere ndetse no kumubonera amafaranga y’ishuri.
Senderi umaze kwiyita amazina asaga 20 mu muziki ni umwe mu bahanzi barangwa n’ibikorwa bitangaje. Akunze kugaragara yambaye mu buryo butuma benshi bamwibazaho. Mu bitaramo bya PGGSS yagiye agaragara yambaye amahembe, yikoreye ibijumba, imyenda igaragaza ubugabo bwe, ari muri firigo n’ibindi
Kevine yinjiye mu muziki gushishikariza abana kumvira
Kevine winjiye mu muziki ku izina rya ‘Kevine Hit’ yavuze ko indirimbo ye ya mbere ateganya gushyira hanze mu mpera za Mutarama izaba igamije kwigisha abana bagenzi be kwigirira icyizere, kumvira ndetse no gusenga.
Ati “Nasabye Papa ko nkora indirimbo aremera kuko nari nabaye n’uwa mbere, indirimbo ndayandika. Ubutumwa bwinshi burimo ni ukubwira abana bagakunda kumvira, gusenga no kwigirira icyizere.”
Yakomeje avuga ko azakomeza kwiga akabifatanya n’umuziki kuko byombi abikunda kandi yizeye ko Imana hamwe n’ababyeyi be bazamufasha.
Yagize ati “Ndifuza kuzaba umuganga rero ngomba gukomeza kwiga kandi n’umuziki nzawukora kuko na Tom Close abikora byombi.”
Indirimbo ya Kevine Hit ya mbere yayise ‘Icyizere’, yakozwe na Pacento mu buryo bw’amajwi, amashusho akaba arimo gufatwa na Bagenzi Bernard.
Umva indirimbo Icyizere ya Kevin Hit hano



















TANGA IGITEKEREZO