Gugulethu Sophia "Gugu" Mbatha-Raw, ni Umwongereza winjiye mu byerekeye gukina filime mu mwaka wa 2004. Yakinnye muri filime zakunzwe cyane harimo Black Mirror yakinnyemo yitwa Kelly, azwi kandi nka Dido Elizabeth Belle mu yitwa ‘Belle’, Noni Jean mu yitwa ‘Beyond the Lights’, yanakinnye yitwa Plumette muri ‘Beauty and the Beast’.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kanama 2018, Gugu Mbatha-Raw yasuye impunzi zo muri Mahama mu Karere ka Kirehe ndetse yanageze mu nkambi ya Gihembe aho yari aherekejwe n’abayobozi ba UNHCR.
Mu itangazo UNHCR yashyize hanze, bigaragara ko Gugu Mbatha-Raw
Yishimiye intambwe u Rwanda rwateye mu gufungurira amarembo impunzi rutitaye ku gihugu ziturutsemo ndetse kugeza uyu munsi rukaba rucumbikiye abagera ku 150,000 biganjemo abo mu Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
By’umwihariko, Gugu Mbatha-Raw yashimye uburyo impunzi zidahezwa muri gahunda zose za Leta mu duce ziherereyemo mu gihugu aho usanga abana bihabwa uburezi bakigana n’abandi ndetse hakabaho gushyigikira ibikorwa by’ubukorikori impunzi zikora bigashakirwa isoko ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Ni ikintu cyiza cyo gushimira UNHCR […] Byamfunguye amaso kubonana n’impunzi zahuye n’akaga no kumva ibyo zanyuzemo. Nahuye n’umugore witwa Rehema wahunze ava mu Burundi, yari atwite inda y’amezi icyenda, yahunganye n’umukobwa we Josephine wari ufite imyaka ibiri. Umugabo we yarishwe ahunga adafite uwamwitaho mu gihe yiteguraga kubyara. Kubona uburyo UNHCR yamufashije akava mu bibazo ntako bisa.”
Uyu mukobwa w’imyaka 35 yavuze ko yanyuzwe na gahunda yashyizweho yo gufasha impunzi mu kuzishakira isoko ry’ibyo zikora bikagurishwa ku rwego mpuzamahanga.
Mu byo yasuye biri mu bigurishwa cyane mu mahanga, harimo uduseke n’ibikapu abagore baboha mu buryo bwa gakondo bigakundwa mu buryo bukomeye cyane.
Gugu Mbatha-Raw yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, ahashyinguwe inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zaburiye ubuzima mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO