Mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2018, hatowe Nyampinga mushya w’u Rwanda witwa Iradukunda Liliane wasimbuye Iradukunda Elsa.
Mu bakobwa batanu bahembwe harimo Umutoniwase Anastasie wambitswe ikamba rya Miss Popularity nk’uwahize abandi mu kugaragarizwa igikundiro n’abanyarwanda bakurikiranye irushanwa kuva rigitangira kugeza risojwe.
Ubwo Miss Sonia Rolland yahamagaraga izina rya Umutoniwase Anastasie ko ‘ari we Miss Popularity’, benshi mu bari bateraniye muri Kigali Convention Centre bazamuye amajwi bagaragaza ko bishimiye igihembo uyu mwari yahawe.
Umutoniwase yavuzweho cyane guhera umunsi wa mbere yinjiye mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda, amafoto ye yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamujora abandi bakamushyigikira.
Izina rye ryavuzwe mu buryo bukomeye cyane ku munsi wa mbere w’umwiherero wa Miss Rwanda uri kubera i Nyamata. Abandi bakobwa hafi ya bose bageze i Remera ku cyicaro cy’Inteko nyarwanda y’Ururimi n’Umuco batwawe mu modoka zihenze; Umutoniwase Anastasie we yakoze itandukaniro.

Uyu mukobwa yateze moto yamuvanye i Nyabugogo kugera i Remera aho abakobwa bose bahagurukiye berekeza i Nyamata. Amafoto ye amaze kugera mu binyamakuru, hari abayashyize ku mbuga nkoranyambaga bamuseka kuko ngo ‘bidakwiye kubona umukobwa uri muri iri rushanwa yicaye ku ipikipiki’ gusa hari n’abandi bagaragaje kumurwanira ishyaka mu buryo bukomeye.
Miss Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki Baleno. Cogebanque kandi yamwemereye umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) buri kwezi bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye yagenewe na RwandAir, Sebamed n’abandi.
Abakobwa bose n’imyanya batsindiye:
– Nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic): Iradukunda Liliane
– Nyampinga wabaniye neza abandi(Miss Congeniality): Uwase Ndahiro Liliane
– Nyampinga wakunzwe na benshi(Miss Popularity): Umutoniwase Anastasie
– Nyampinga w’Umuco(Miss Heritage): Dushimimana Lydia
– Igisonga cya Kabiri: Irebe Natacha
– Igisonga cya Mbere: Umunyana Shanitah
– Nyampinga w’u Rwanda: Iradukunda Liliane








Ibitekerezo 0