Igitaramo cyabereye mu marembo ya Stade Amahoro i Remera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017. Ni ibirori byakurikiye umuhango ukomeye w’irahira rya Perezida Paul Kagame, nawo witabiriwe mu buryo bukomeye.
The Ben yatunguranye muri iki gitaramo kuko ntiyari ku rutonde rw’abagomba kuririmba. Ahagana saa tanu z’ijoro ni bwo The Ben yaje ku rubyiniro, yakijwe urusaku rwinshi rw’abantu bamwerekaga ko bamwishimiye.
Uyu muhanzi w’umunyagikundiro ubwo yaririmbaga iyitwa ‘Habibi’ ikunzwe bikomeye mu Rwanda muri iki gihe, umukobwa ukunda bidasanzwe The Ben yasazwe n’ibyishimo agwa hasi aterurwa n’abakozi ba Croix Rouge bamujyana mu cyumba cyari cyateguriwe gukorerwamo ubutabazi.
Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 akigera mu maboko y’abaganga bamuhaye ubutabazi bw’ibanze n’imiti imwongerera imbaraga ariko akomeza kumererwa nabi. The Ben asoje igitaramo ahagana saa sita z’ijoro yabwiwe iki kibazo ahita ajya kureba uyu mukobwa.
The Ben n’uyu mukobwa bahoberanye umwanya munini nyuma agarura intege, abo mu muryango we bahise bamucyura undi na we akomeza akazi ke.
Muri iki gitaramo The Ben yaririmbanye n’abandi bahanzi barimo Senderi Hit, Christopher, Dream Boys, Bruce Melody, Charlie&Nina, King James, Urban Boyz, Jay Polly, Riderman na Kitoko Bibarwa.


















TANGA IGITEKEREZO