00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa yagize ihungabana kubera The Ben (Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 19 August 2017 saa 02:36
Yasuwe :

The Ben yaririmbye mu gitaramo cyo kwizihiza intsinzi ya Perezida Paul Kagame i Remera, akigera imbere y’abafana umwe yasazwe n’ibyishimo agwa igihumure.

Igitaramo cyabereye mu marembo ya Stade Amahoro i Remera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017. Ni ibirori byakurikiye umuhango ukomeye w’irahira rya Perezida Paul Kagame, nawo witabiriwe mu buryo bukomeye.

The Ben yatunguranye muri iki gitaramo kuko ntiyari ku rutonde rw’abagomba kuririmba. Ahagana saa tanu z’ijoro ni bwo The Ben yaje ku rubyiniro, yakijwe urusaku rwinshi rw’abantu bamwerekaga ko bamwishimiye.

Uyu muhanzi w’umunyagikundiro ubwo yaririmbaga iyitwa ‘Habibi’ ikunzwe bikomeye mu Rwanda muri iki gihe, umukobwa ukunda bidasanzwe The Ben yasazwe n’ibyishimo agwa hasi aterurwa n’abakozi ba Croix Rouge bamujyana mu cyumba cyari cyateguriwe gukorerwamo ubutabazi.

Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 akigera mu maboko y’abaganga bamuhaye ubutabazi bw’ibanze n’imiti imwongerera imbaraga ariko akomeza kumererwa nabi. The Ben asoje igitaramo ahagana saa sita z’ijoro yabwiwe iki kibazo ahita ajya kureba uyu mukobwa.

The Ben n’uyu mukobwa bahoberanye umwanya munini nyuma agarura intege, abo mu muryango we bahise bamucyura undi na we akomeza akazi ke.

The Ben umaze iminsi mike agarutse mu Rwanda yaririmbye umwe mu bafana agwa igihumure

Muri iki gitaramo The Ben yaririmbanye n’abandi bahanzi barimo Senderi Hit, Christopher, Dream Boys, Bruce Melody, Charlie&Nina, King James, Urban Boyz, Jay Polly, Riderman na Kitoko Bibarwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages