Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Musanze mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umuziki basusurukijwe n’abahanzi barangajwe imbere na Harmonize wo muri Wasafi Records waturutse muri Tanzania.
Safi ni umwe mu bagaragarijwe urukundo rukomeye n’abatuye mu Mujyi wa Musanze. Yaririmbye indirimbo yagiye akorana n’abandi bahanzi ubwo yari akiri muri Urban Boyz zirimo “Come Back” na Riderman, “Nyamijos” na Fireman, “Nyabarongo” na Ama G the Black na “Kizimyamoto” yakoranye na Queen Cha.
Yarushijeho gushyushya abafana bigeze mu ndirimbo amaze iminsi akora zirimo “Fine” yakoranye na Rayvanny wo muri Wasafi, “Kimwe Kimwe”, “Got It” yakoranye na Meddy n’iyitwa “My Hero” amaze iminsi asohoye.
Ubwo yaririmbaga umwe mu bafana yuriye urubyiniro mu buryo butunguranye aramusingira aramuhobera hashira akanya kanini ariko arururutswa asubira mu bafana. Safi yasoje kuririmba uyu mukobwa amutegereje ndetse yongera kumuhobera by’igihe kinini.
Nyuma y’uyu Safi yasanzwe ku modoka n’itsinda ry’abandi benshi barimo uwarize cyane na we ashaka kumuhobera, arabyemererwa abona kugenda. Uwamusanze ku rubyiniro yahamye ku modoka ye yanga kuhava atongeye kumubona. Yari afite icyifuzo cyo kumukoraho no kumuryamaho.
Safi amaze kuruhuka by’akanya gato nyuma yo kuva ku rubyiniro yasubije icyifuzo cy’uyu mufana. Yamaze akanya amuryamye ku bibero avuga ko ari ibyishimo bikomeye agize mu buzima bwe kuba abashije kumuhobera no kumukoraho.
Mu marira menshi uyu mufana yagize ati “Safi namukunze kuva kera akiri muri Urban Boyz, nkunda ukuntu aririmba, nkunda indirimbo ze nyinshi cyane akiri muri Urban Boyz, ‘Reka Mfukame’, ni nyinshi pe! Yaba ayirimo cyangwa atayirimo ndamukunda cyane. Ibyo namusabye yabyemeye, ndanamushimiye cyane kuba namukozeho nkamuryamaho biranshimishije cyane pe!”
Safi yamwunganiye avuga ko yamwishimiye na we akomoza ku migendekere y’igitaramo yaririmbyemo i Musanze avuga ko ategereje kuza kumva uko abantu babyakiriye ariko yiteze no kongera kwitwara neza i Kigali. Ati “Ikindi gitaramo turakorera i Kigali abantu bitege ibyiza, twabateganyirije ibyiza, ntibazagaya bazashima.”
Bitandukanye na Harmonize utashimye ko umukunzi we akandagira i Musanze ahubwo akamusiga mu cyumba cya hotel i Kigali, umugore wa Safi Madiba we yari ahari nubwo atigeze agaragara mu ruhame cyane.
Harmonize ategerejwe mu kindi gitaramo gikomeye kigomba kubera muri KCEV [hahoze hitwa Camp Kigali] ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 24 Werurwe 2018. Aririmbana n’abahanzi barimo Queen Cha, Riderman, Marina, Safi Madiba n’abandi hamurikwa inzu y’umuziki The Mane n’i Kigali.
























TANGA IGITEKEREZO