Kuwa 26 Mutarama 2019 Nimwiza Meghan yambitswe ikamba rya Nyampinga agaragirwa n’ibisonga bye, Uwihirwe Yasipi Casmir na Uwase Sangwa Odile.
Umukundwa ari mu bakobwa babashije kwitwara neza agera ku munsi wa nyuma n’ubwo atasekewe n’amahirwe yo kwinjira muri batanu ba mbere cyangwa se ngo abone irindi shimwe iryo ari ryo ryose.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 yari ashyigikiwe bikomeye n’umuryango we ndetse ku bwabo bamwita ‘Miss wacu’, kuko aho yageze habateye ishema.
Tariki 02 Gashyantare 2019 yatangije ku mugaragaro umuryango yise ‘Umukunda Foundation’ uzamubera umuyoboro wo kunyuzamo umushinga we nk’uko yabyimeje ubwo yinjiraga mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.
Intego ye ni ugusubiza mu miryango abana b’abakobwa baba ku muhanda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko kuba atarabashije kwegukana ikamba bitamubuza gushyira mu bikorwa umushinga ‘kuko riba ryaragenewe umuntu umwe’.
Uyu mukobwa wabonye byinshi ku buzima bubabaje abana b’abakobwa bo ku muhanda babayemo, yiyemeje gukora uko ashoboye kugira ngo basubire mu muryango bazabe ababyeyi beza b’ejo hazaza.
Yagize ati “Niba umwana w’umukobwa ari ku muhanda azahurirayo n’ibibazo byinshi, barahohoterwa, baterwa inda zitateganyijwe, banduzwa indwara zitandukanye, urumva igihugu cyacu nikibura abana b’abakobwa bazima ntabwo tuzaba dufite umuryango.”
Abifashijwemo n’abo mu muryango we n’inshuti bagize ‘Umukundwa Foundation’ yiyemeje kwegera inzego za leta ngo abashe gufasha abana b’abakobwa baba ku muhanda gusubira mu miryango, babashe no kujya mu mashuri y’ubumenyingiro.
Ati “Ntabwo nzifasha ndi kumwe n’umuryango, inshuti n’undi wese ubishaka yaza nta kibazo. Harimo kubajyana mu bigo byigisha ubumenyi ngiro, hari gahunda mfite yo gusaba ubufasha muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abana muri gahunda ‘Tubarerere mu miryango’ tugashaka uburyo twabasubiza mu miryango yabo abatayifite tubashakire imiryango ibarera.”
Ateganya ko azatangira gushyira mu bikorwa uyu mushinga we muri Werurwe 2019 akazatangirira mu ntara y’Amajyepfo akomokamo kandi igaragaramo iki kibazo.
Si ugufasha abana b'abakobwa baba ku mihanda gusa kuko Umukundwa avuga ko azajya akora n’ubukangurambaga ku bindi bibazo byugarije urubyiruko muri rusange.










Ibitekerezo 0