Humble Jizzo yabwiye IGIHE ko, umukunzi we Amy yibarutse neza mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuwa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018.
Yagize ati “Imana yaduhaye umugisha, yaduhaye umwana mwiza w’umukobwa.”
Uyu munyamerika yabyariye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington.
Humble Jizzo[ubusanzwe witwa Manzi James] we n’umukunzi we Amy Blauman bagiye kubyarira muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuye mu Rwanda ku wa 15 Ukuboza 2017. Humble Jizzo yasize avuze ko bajyanyweyo no kwiyerekana mu muryango ndetse no kuhabyarira imfura yabo.
Amy Blauman yari amaze iminsi mike yerekanye ko afite amashyushyu yo kubona ‘umwana amaze igihe ategereje we na Humble Jizzo’ ari nabwo yatangaje ko abura icyumweru kimwe n’imisago ngo yibaruke.



















TANGA IGITEKEREZO