Ibi yabitangaje ubwo aba bombi barimo basubiza bimwe mu bibazo abakunzi babo bababajije ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’urugendo rwabo mu rukundo n’uburyo bahuye.
Tyrese Gibson wamenyekanye muri Filime ya ‘Fast and Furious’ ubwo yatangazaga ko yahuye na Zelie Timothy ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa yahise yungamo avuga ko Tyrese atari umwe mu bagabo bakurura amarangamutima ye ahubwo yireberaga nyakwigendera Paul Walker.
Ati “Nireberaga Paul Walker ariko Tyrese ntabwo yari umwe mu bagabo bankurura. Nubwo abankurura atari abazungu ariko niyumvagamo Paul cyane.”
Aya magambo ntiyashimishije Tyrese Gibson wahoze ari inshuti magara ya Paul Walker wapfuye tariki 30 Ugushyingo 2013.
Ntiyabuze no kubigaragaza ubwo bari bakiri ku mbuga nkoranyambaga asa nk’urakaye abwira umukunzi we ngo ‘ntunkoreho’, mu gihe we yakomeje kuvuga uko yakunze inshuti ye.
Yakomeje ati “Nubwo nahuye na Tyrese nabonaga ashaje. Nakunze gusa inseko ye, ni nziza. N’uburyo ateye ntacyo bitwaye.”
Gusa abakunzi b’aba bombi berekanye ko amagambo uyu mukobwa Zelie Timothy wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga yavuze ari ugusuzuguza umugabo bamaranye imyaka irenga ibiri bakundana. Bavuze ko ko atari amagambo yari akwiye kumubwira imbere y’imbaga ibakurikirana.
Tyrese Gibson w’imyaka 44 akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye kuvugwa mu rukundo n’Umunyamidelikazi Zelie Timothy w’imyaka 27 mu 2021, ubwo yari amaze gutandukana n’umugore we, Norma Gibson.
Yagaragaye mu bice hafi ya byose bya Filime zirimo ‘Fast & Furious’, ‘Black and Blue’ na ‘The System’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!