Ibyo kuba Drake yarifuje gutaramira i Kigali mu 2023 byahishuwe na Masai Ujiri, Umunyabigwi muri Basketball akaba n’Umushoramari washinze Zaria Court n’Umuryango Giants of Africa akaba anaherutse kugirwa Perezida w’Ikipe ya Dallas Mavericks ikina muri NBA.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku gushora imari muri siporo nk’urwego rwitezweho kugira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bwa Afurika cyabaye muri gahunda y’ Inama Mpuzamahanga y’Abayobozi Bakuru b’Ibigo izwi nka ‘Africa CEO Forum 2026’, yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali.
Ati “Igihe nakoraga iserukiramuco ryanjye rya mbere mu 2023 (Giants of Africa) Drake yashakaga kuza, yifuzaga kuza agataramira hano, akajya muri Kenya, Nigeria, Senegal cyangwa Accra muri Ghana, ariko hamwe muri ibi bihugu nta Arena bari bafite birangira ataje.”
Masai Ujiri yasabye abari muri iyi nama guharanira kubaka ibikorwaremezo nka BK Arena mu bihugu binyuranye cyane ko byinjiza agatubutse.
Ati “Za Arena, ni ahantu ho gukorera amafaranga. Ndatekereza ko ari byiza ko abantu badushyigikira.”
Uyu mugabo yaboneyeho kandi kuratira abari muri iyi nama uburyo kuba mu Rwanda hari ibikorwaremezo byatumye habera ibitaramo by’abahanzi b’amazina akomeye barimo Doja Cat, John Legend, Kendrick Lamer, Tyla, Davido, Diamond n’abandi benshi.
Masai Ujiri yagaragaje ko kubaka ibikorwaremezo nk’ibi mu bihugu byinshi bya Afurika byafasha uyu mugabane kwiteza imbere binyuze mu mikino n’imyidagaduro.
Drake yongeye kugarukwaho cyane muri iyi minsi nyuma yo gusohora album ye nshya yise ‘Iceman’.
Iyi album igizwe n’indirimbo zirimo Make Them Cry, Dust, Whisper My Name, Ran To Atlanta yakoranye na Future na Molly Santana, B’s On The Table yakoranye na 21 Savage na 2 Hard 4 The Radio n’izindi.
Kuri iyi album ye nshya, Drake agaruka ku buzima bwe, ibibazo byo mu ruganda rw’umuziki n’ubushyamirane yagiranye n’abahanzi batandukanye.
Ni album yasohokanye n’izindi album ebyiri yise ‘Habibti’ na ‘Maid of Honour’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!