Uwurukundo w’imyaka 18 ubusanzwe avuka kuri Se w’Umuholandi na nyina w’Umunyarwandakazi. Yavukiye mu Buholandi ari naho yakuriye. Afite uburebure bwa metero imwe na santimetero 75 n’ibiro 65.
Yiga muri Kaminuza ya Hogeschool Rotterdam, ibijyanye no kwita ku bakozi. Yari ari guhatana n’abakobwa 19 bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba mu irushanwa ryitwa ‘Miss East Africa The Netherlands’.
Muri iri rushanwa ryari rimaze ukwezi kurenga, ikamba ryatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018.
Umukobwa witwa Josine Pien Thijssen wo muri Kenya, yambitswe ikamba naho Ore Uwurukundo Hoogendijk, agirwa igisonga cya mbere icya kabiri kiba umukobwa witwa Antje Helder ukomoka muri Zambia.
Uwurukundo yabwiye IGIHE ko ubu agiye gukomeza gukora akazi ko kumurika imideli yari asanzwe akora ariko na none agakora uko ashoboye ku buryo hari ikintu yafasha u Rwanda.
Ati “Ngiye gukomeza akazi kanjye ko kumurika imideli, ariko mu by’ukuri ndumva nshaka gufasha u Rwanda mu buryo bwose bushoboka. Nshaka kuvuganira abakobwa bahohoterwa ariko ntibabivuge kuko bisa nk’aho ari ikizira.”
Yakomeje avuga ko ashaka kuba icyitegererezo ku bakobwa bo mu Buholandi bajya bahura n’ikibazo cy’irondaruhu.
Ati “Nshaka kuba icyitegererezo ku bakobwa birabura bakunda kubizizwa hano mu Buholandi, n’abandi bose bahura n’ikibazo cy’irondaruhu kuko birahaba cyane”.
Avuga ko azakora ibishoboka byose ngo ibyo yiyemeje abigereho.
Uyu mukobwa yigeze kubwira IGIHE ko nibishoboka hari igihe azitabira irushanwa rya Miss Rwanda, ariko ntiyeruye ngo avuge umwaka.
Icyo gihe yagize ati “Njya nifuza kuzaza guhatana muri Miss Rwanda igihe kimwe, byaba ari amahirwe atagira ingano. Byamfasha kwagura ubumenyi bwanjye ndetse no kongera ubunararibonye.”
Yongeye kuvuga ko nta kabuza iki cyemezo akigihagazeho kuko ari indoto yahoranye kuva kera.
Uwurukundo avuga ko atagize amahirwe yo kumenya Ikinyarwanda kuko yavukiye mu Buholandi ndetse akaba atarigeze abana cyane n’abakivuga.
Aherutse mu Rwanda mu 2011 no mu 2016 aho yari yaje gusura abo mu muryango wa nyina.
Nubwo atagize amahirwe yo kuba mu Rwanda, kuri we ngo ni igihugu cyiza kandi kiri gutera imbere mu buryo bwihuse.





Ibitekerezo 0