Ni mu marushanwa y’ubwiza yabereye i Bangkok muri Thaïlande, Jihan Mohin Dimackahita akorera mu ngata Umunya-Philippines, Emma Mary Tiglao wari ufite iry’umwaka ushize.
Jihan Mohin Dimack yambitswe iri kamba, ryatanzwe ku nshuro yaryo ya 14.
Yakurikiwe na Shyare Andrade wo muri Ecuador, wabaye igisonga cya mbere; Beau Megan Goos wo mu Buholandi, wabaye igisonga cya kabiri; Ximena Carrillo wo muri Guatemala, wabaye igisonga cya gatatu na Emoura Pham wo muri Vietnam, wabaye igisonga cya kane.
Ni amakamba yatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 ukwakira 2026. Umunya-Philippines, Emma Mary Tiglao yahise aha uyu Munya-Tanzania ikamba.
Hari habanje 25 bageze muri kimwe cya kabiri cy’aya marushanwa. Batatu muri bo bahawe ibihembo byihariye. Uwo muri Ecuador yatsindiye icya ’Country’s Power of the Year’, uwo muri Puerto Rico atsindira icya ’Grand Talent Award’ naho uyu Munya-Tanzania atwara ikindi cya ’Miss Popular Vote’ cy’uwatowe cyane kurusha abandi.
Iki yagikesheje ubukangurambaga bwakozwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri iki gihugu aho wasangaga baziganjeho cyane bashishikariza abandi gutora uyu mukobwa.
Abakobwa 25 basigaye bakagera mu cyiciro cya nyuma bari mo uwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Espagne, Vietnam, Thailand, Peru, Paraguay, Mexique, Malaysia, Nigeria, u Buholandi, Honduras, Côte d’Ivoire, Costa Rica, u Bushinwa, Chile, Philippines, Uruguay, Cuba, Republika ya Tchèque, Guatemala na Venezuela.
Umunyafurika Marlène Kany Kouassi, wo muri Côte d’Ivoire, yatsindiye ikamba rya ‘Best in Swimsuit’ gihabwa uwagaragaje ubuhanga muri siporo kurusha abandi, ndetse asoza amarushanwa ari ku mwanya wa 11.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!