Uyu mukobwa witwa Ilona Chernobai yahise akurwa muri ibi birori igitaraganya n’abashinzwe umutekano nyuma y’uko iki gikorwa yari akoze cyafashwe nko gukora imyigaragambyo.

Nk’uko bigaragara mu mashusho Ilona Chernobai yinjiye muri ibi birori bya Festival de Cannes nk’umunyamideli usanzwe ariko yari yitwaje ishashi irimo amatembabuzi asa n’amaraso.

Ubwo yari ageze ku itapi itukura yakoze mu isutiye ye akuramo ayo mashashi abiri atangira kwimenaho ibyari birimo bisa n’amaraso umubiri wose.

Nyuma yo kubona ibikozwe n’uyu mukobwa abashinzwe umutekano bahise bamukura muri iyi nzira inyuraho ibyamamare bamusohora hanze.

Ilona Chernobai yahise anyarukira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibyo yakoze yabikoreye Abanya-Ukraine cyane cyane abatuye mu duce twigaruriwe n’u Burusiya.

Yagize ati “Misiyo yanjye yagezweho iki gikorwa kiributsa abantu bose ibiri kubera muri Ukraine, nishimiye ko cyageze ku Isi yose, nubwo byari bikanganye ntabwo bakwiriye kutwibagirwa.”

Uyu mukobwa yahise afatirwa ibihano birimo gukumirwa mu bitaramo byose by’iri serukiramuco ry’iminsi 12 ndetse n’ibindi bikorwa bya sinema bibera hirya no hino ntiyemerewe kubyitabira.

Muri iki gihe u Bufaransa bwakiriye Festival de Cannes iri kuba ku nshuro ya 76 ibikorwa by’imyigaragambyo byose birabujijwe mu mujyi wa Cannes ndetse no mu mihanda yerekezayo mu rwego rwo kurinda umutekano w’abitabira ibi birori byatangiye ku wa 16 kugeza 27 Gicurasi 2023.

Reba hano uko byari byifashe

Ilona Chernobai  yinjiye muri ibi birori bya Festival de Cannes 2023 nk'umunyamideli usanzwe
Ilona Chernobai yinjiye muri ibi birori bya Festival de Cannes 2023 nk'umunyamideli usanzwe
Uyu mukobwa avuga ko ibyo yakoze yari agamije kwibutsa Isi ibiri kubera muri Ukraine no kwifatanye na bene wabo bari mu duce twigaruriwe n'u Burusiya
Uyu mukobwa avuga ko ibyo yakoze yari agamije kwibutsa Isi ibiri kubera muri Ukraine no kwifatanye na bene wabo bari mu duce twigaruriwe n'u Burusiya
Nyuma yo kwimenaho ibisa n'amaraso abashinzwe umutekano bahise bamusohora huti huti ndetse ahita afatirwa ibihano
Nyuma yo kwimenaho ibisa n'amaraso abashinzwe umutekano bahise bamusohora huti huti ndetse ahita afatirwa ibihano