00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Aissa Cyiza yakoze ubukwe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 December 2023 saa 10:32
Yasuwe :

Umunyamakuru wa Royal FM, Aissa Cyiza Diana yakoze ubukwe n’umugabo we, Sraith, basezerana kubana ubuziraherezo.

Ubu bukwe bwabaye tariki 2 Ukuboza 2023 bwitabiriwe n’abanyamakuru bagenzi be barimo Sandrine Isheja, Michèle Iradukunda, Umuhire Rebecca, Antoinette Niyongira, Cyuzuzo Jeanne d’Arc n’umugabo we Thierry Eric Niyigaba n’abandi.

Nta makuru arambuye yigeze atangazwa kuri ubu bukwe gusa bubaye nyuma y’iminsi mike yari ishize Aissa Cyiza agaragara yambaye impeta ya ’fiançailles’.

Aissa Cyiza ni umunyamakuru ukundwa n’abatari bake kubera ijwi rye n’ubuhanga mu mikorere ye mu Kiganiro AM to PM gitangira saa Tanu z’amanywa kugeza saa Munani z’umugoroba kuri Royal FM, amazeho imyaka umunani.

Aissa Cyiza yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2012, ahera ku Isango Star, aho yamaze imyaka itatu aza kujya kuri Royal FM ari na yo akiriho kugeza ubu.

Uyu mugore kandi ni umwe mu bakora Ikiganiro “Ishya” gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Ubukwe bwa Aissa Cyiza na Sraith bubaye nyuma y'iminsi mike ishize uyu munyamakuru agaragara yambaye impeta ya fiançailles'
Aissa Cyiza yasezeranye kubana akaramata na Sraith
Ubukwe bwa Aissa Cyiza bwatunguye benshi dore ko nta nteguza zabwo zigeze zijya ahagaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages