Umwe mu nshuti z’uyu munyamakuru wahaye amakuru IGIHE, yahamije ko uyu munyamakuru yibarutse umwana w’umuhungu ku mugoroba wo ku wa 14 Nyakanga 2021, nyuma y’imyaka itandatu ishize arushinze, dore ko ubukwe bwe bwabaye mu 2015.
Uyu munyamakuru ukora kuri Kiss FM ni umwe mu bagira ibiganiro bikundwa na benshi byagera ku cyo atunguramo abakundana, abagize isabukuru z’amavuko cyangwa ibindi, bikaba akarusho kuko hakunze kumvikanamo inkuru zishimisha abatari bake.
Niyongira amaze imyaka icumi mu itangazamakuru ndetse itandatu muri iyi ayimaze kuri Kiss Fm, nyuma y’urugendo rurerure yagiriye kuri Radiyo nka Isango Star na Radio 10.
Mu 2011 ni bwo Niyongira yatangiye itangazamakuru arihereye ku Isango Star yakoreye imyaka ine, nyuma yerekeza kuri Radio 10 aho yamaze umwaka umwe naho ahava yerekeza kuri Kiss Fm mu 2015.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!