00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Cyuzuzo yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 24 October 2022 saa 09:01
Yasuwe :

Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d’Arc unamenyerewe mu kiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, nyuma y’amezi 11 yambitswe impeta na Thierry Eric Niyigaba, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ’Bridal shower’.

Ibi birori byitabiriwe n’inshuti za Cyuzuzo ziganjemo abakora itangazamakuru barimo; Aissa Cyiza , Antoinette Niyongira, Michèle Iradukunda, Kamanzi Natasha, Rita Umuhire, Mucyo Kago Christella, Aissy Nakure n’abandi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Cyuzuzo yasangije abasaga ibihumbi 60 bamukurikira kuri Instagram amafoto y’uko ibirori bye byo gusezera ubukumi byari byifashe.

Ni amafoto yarahekejwe n’ amagambo ashimira inshuti ze zamubaye hafi muri urugendo yitegura gusoza vuba aha.

Ati “ Ku nshuti zanjye zidasanzwe. Mwakoze cyane !! mwatumye ngira ibihe byiza mu bukumi bwanjye.”

Ku mugoroba wa tariki 5 Ukuboza 2021, nibwo Cyuzuzo yasangije abamukurikira amafoto y’umuhango yambikiwemo impeta na Niyigaba.

Kugeza ubu itariki y’ubukwe bwabo ntiratangazwa, gusa amakuru ava mu nshuti zabo za hafi avuga ko uyu mwaka wa 2022 uzasiga Cyuzuzo ari umugore wa Niyigaba bamaze igihe kinini bakundana.

Cyuzuzo amaze imyaka itari mike mu itangazamakuru, yakoreye Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.

Inshuti za Cyuzuzo zishimiye ibi birori
Aissa Cyiza ni umwe mu bari muri ibi birori
Cyuzuzo Jeanne d’Arc yishimiye ibihe byiza yagize mu bukumi bwe
Mucyo Kago Christella yari yaherekeje Cyuzuzo muri ibi birori
Cyuzuzo Jeanne d’Arc yiteguye kuba umugore wa Thierry Eric Niyigaba
Michèle Iradukunda ni umwe bitabiriye ibi birori byabereye ku nkengero z'ikiyaga cya Muhazi
Kamanzi Natashayafatanye ifoto y'urwibutso na Cyuzuzo
Antoinette Niyongira ni umwe mu nshuti za Cyuzuzo zagaragaye muri ibi birori
Cyuzuzo yashimiye inshuti ze zose zamubaye hafi akiri inkumi
Rita Umuhire yishimira kuba ari ishuti ya Cyuzuzo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages