00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Dc Clement yasezeranye n’umukunzi we mu mategeko (Amafoto)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 27 June 2024 saa 08:46
Yasuwe :

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka Dc Clement ukora ku Isibo Fm yasezeranye na Manzi Ariane bitegura kurushinga ku wa 1 Nyakanga 2024.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, nibwo habaye umuhango wo gusezerana mu mategeko hagati y’aba bombi. Wabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko.

Mu muhango wo gusezerana mu mategeko, Dc Clement yaherekejwe n’abarimo DJ Phil Peter bakorana ku Isibo, Isimbi Model uzwi ku mbuga nkoranyambaga n’abandi baba mu myidagaduro.

Dc Clement yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba yasezeranye imbere y’amategeko.

Ati “Ubu nabaye uwe nawe yabaye uwanjye byemewe mu mategeko. Ni intambwe ishimishije nteye mu buzima ibisigaye nabyo ni vuba”

Basezeranye mu mategeko nyuma y’uko ku itariki 16 Kanama 2024 berekanywe muri Elayono Pentecost Blessing Church, bahabwa umugisha na Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe wasabye abakirisitu kuba hafi abana b’itorero.

Ku rupapuro rw’ubutumire bw’ubukwe bwa Dc Clement na Manzi Ariane handitseho ko gusaba, gukwa no gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe ku itariki 1 Nyakanga 2024 i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Kuri ubu Dc Clement akora ku Isibo FM mu kiganiro cyitwa Isibo Radar cyibanda ku makuru y’imyidagaduro akaba anafite umuyoboro wa YouTube witwa Dc Tv Rwanda.

Dc Clement yasezeranye kubana akaramata na Manzi Ariane bitegura kurushinga muri Nyakanga 2024
Basezeraniye mu Murenge wa Kimironko
Manzi Ariane na Dc Clement bahamije isezerano
Ni ibyishimo kuri Manzi Ariane wasezeranye na Dc Clement mu mategeko
ubwo berekanwaga mu rusengero, Rev. Bishop Ernest Nyirindekwe yabasabiye umugisha
Ubwo Dc Clement na Manzi Ariane berekanywe mu rusengero mu minsi ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages