Urukundo rwa Sam Karenzi na Titi Aline ntirwigeze ruvugwaho mbere gusa mu muri Gicurasi uyu munyamakuru yasohoye impapuro ziteguza ubukwe bwe. Yasezeraniye muri Cathedrale ya Saint Etienne mu Biryogo hanyuma bishimana n’inshuti mu birori byabereye muri Camp Kigali.
Tom Close, umwe mu bahanzi basanzwe banafitanye ubushuti bwa hafi na Sam Karenzi yaririmbye muri ubu bukwe ndetse na Tricia umugore we yari mu bakoraga imirimo ijyanye no kwita ku bashyitsi.
Sam Karenzi yakoze agashya aririmbira umugore we Titi Aline; indirimbo yaririmbye yatewe na Tom Close hanyuma Karenzi afata indangururamajwi aririmba ataka umukunzi we uburyo ari mwiza ndetse ko azamukunda ‘ubuziraherezo’.
Sam Karenzi[usanzwe ari n’umunyamabanga wa Bugesera FC ] yaherukaga kubwira IGIHE ko urukundo rwe na Aline rukomeye cyane kandi ko babyirukanye bakaba baranahuje muri byose. Yamuhisemo mu bandi bose kuko ngo “Ni umukobwa wubaha, utuje kandi usenga.”



















TANGA IGITEKEREZO