00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Sam Karenzi yerekanye umukobwa bagiye kurushinga

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 8 May 2018 saa 09:14
Yasuwe :

Karenzi Sam uzwi cyane kuri Radio Salus agiye kwambikana impeta n’umukunzi we Titi Aline, ubukwe buzaba mu ntangiriro za Kanama 2018.

Urukundo rwa Sam Karenzi na Titi Aline ntirwigeze ruvugwaho mbere gusa mu buryo busa n’ubutunguranye uyu munyamakuru yasohoye integuza anerekana umukobwa yihebeye anamenyesha inshuti ze gahunda y’ubukwe.

Sam Karenzi[usanzwe ari n’umunyamabanga wa Bugesera FC ] yabwiye IGIHE ko urukundo rwe na Aline rukomeye cyane kandi ko babyirukanye bakaba baranahuje muri byose. Yamuhisemo mu bandi bose kuko ngo “Ni umukobwa wubaha, utuje kandi usenga.”

Yongeyeho ati “Aline turaziranye kuko ni uw’iwacu, imiryango iraziranye ni abantu bamwe. Twari dusanzwe tuziranye ku buryo bitatugoye guhuza, aho twabonaniye ni aho dusengera, niho twahuriye duhuza gahunda turakundana. Nabonye ari umuntu waba umugore muzima, ndamuzi; ibyo byose ni byo byatumye mfata icyemezo cyo kubana na we. Kubera ko twari tuziranye ntabwo byadufashe igihe kinini kumva ko tugomba kubana.”

Sam Karenzi na Aline bazarushinga muri Kanama 2018

Titi Aline yaje asimbura undi mukobwa witwa Irakoze Ariane. Sam Karenzi yari yambitse impeta y’urukundo Irakoze Ariane mu ruhame mu gitaramo cyahuje abakundana tariki ya 13 Gashyantare 2016 mu kabyiniro kitwa Kaizen ku Kabeza.

Icyo gihe Sam Karenzi yahise avuga ko nyuma yo kumwambika impeta hazakurikiraho ubukwe. Yabwiye IGIHE ko, mu rukundo rwe na Irakoze Ariane hari ibyo batumvikanyeho bityo bemeranya gutandukana.

Yagize ati “Ntabwo byakunze kandi twabyumvikanyeho turabihagarika, n’abashakanye baratandukana,buriya abantu dupanga ibyacu Imana nayo igapanga ibyayo. Imana niko yari yarabipanze kandi bibaho.”

Sam Karenzi azajya gusaba umugeni i Nyamata ku itariki ya 10 Kanama 2018, nibamumwemerera basezerane bucyeye bw’aho tariki ya 11 Kanama, ibirori bizabera kuri Camp Kigali.

Ni ubwa mbere Sam Karenzi avuze byeruye ku by'urukundo rwe na Aline agahita atangaza n'itariki y'ubukwe
Sam Karenzi na Aline bari basanzwe baziranye kuko bakomoka mu Karere kamwe ka Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages