Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ku wa Kane w’iki Cyumweru.
Trésor Pierre Chanel Ndayisenga yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Salus, RadioTV10, kuri ubu akaba ari umunyamakuru wa B&B FM Umwezi . Yumvikana mu biganiro bitandukanye birimo ‘Umunota w’Ubwenge’ na ‘Weekend Breakfast’ iba ku wa Gatandatu mu masaha ya mu gitondo.
Mutoniwase Honorine ugiye kurushinga na Ndayisenga yasoje kwiga mu Bushinwa ibijyanye na Civil Engineering.
Ndayisenga avuga ko Mutoniwase yamukundiye umutima mwiza no kuba ari umuntu ufite icyerekezo.
Ati “Kumukunda nanjye sinzi uko byaje, ni mwiza ku mutima no ku mubiri, anyitaho kandi ni umuntu uzi gufata inshingano no gukomera ku cyerekezo yihaye.”
Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba mu minsi ya vuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!