00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru wa RBA yambitse impeta umukunzi we amusaba kumubera umugore

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 26 April 2021 saa 01:22
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka umunani bakundana, Umunyamakuru wa RBA, Gatera Edmond, usanzwe akora ibyegeranyo by’imikino, yambitse impeta umukunzi we Rugamba Geneviève amusaba ko bazabana nk’umugabo n’umugore.

Gatera Edmond usanzwe ari n’Umunyamabanga wa Gisagara Volleyball Club, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mata 2021 yasabye umukunzi we Rugamba Geneviève bamaze imyaka umunani bakundana ko yamubera umugore maze asubizwa ‘yego’.

Ni igikorwa cyabaye ubwo aba bombi bari bageze mu Karere ka Huye bavuye i Nyanza gusura ababyeyi b’umukobwa.

Gatera ati “Twari tuvuye gusura ababyeyi b’umukobwa, nari namubwiye ko agomba gusuhuza Parrain wanjye wari waje i Huye. Yaje azi ko agiye gusuhuza Parrain atungurwa no gusanga nateguye igikorwa cyo kumusaba ko yambera umugore.”

Rugamba Geneviève na we yavuze ko kwambikwa impeta na Gatera yabyishimiye kandi yabyakiriye neza.

Ati “Byari bikwiye, ntaho nari guhera mpakanira uwo nkunda turaziranye bihagije kandi dukundana urukundo rwa nyarwo ni iby’agaciro kwambikwa impeta na Gatera.”

Gatera na Rugamba bamenyanye ubwo basozaga amashuri yisumbuye mu 2013, kuko bombi bavuga ko urukundo rwabo rwatangiye ubwo bari bari mu ngando, biza gukomera none ubu bemeranyijwe ko bagomba kubana nk’umugabo n’umugore.

Bombi bavuga ko nta gihindutse ubukwe bwabo buzaba muri Nyakanga uyu mwaka.

Aha ni ho Gatera yateguye asabira Rugamba kumubera umugore
Rugamba yatunguwe no gusanga Gatera yamwiteguye akamusaba kumubera umugore
Ubwo Gatera yari yiteguye gutungura Rugamba akamusaba ko amubera umugore
Umunyamakuru wa RBA Gatera Edmond yambitse impeta umukunzi we
Gatera na Rugamba bamaze imyaka umunani bakundana
Gatera na Rugamba biyemeje kubana nk'umugabo n'umugore
Rugamba Geneviève na we yavuze ko kwambikwa impeta na Gatera yabyishimiye kandi yabyakiriye neza
Bombi bavuga ko nta gihindutse ubukwe bwabo buzaba muri Nyakanga 2021

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages