Mu kiganiro cyihariye Mbonyimpaye yahaye IGIHE, yasobanuye byinshi mu byo abantu bakurikira imyidagaduro bakomeje kwibaza nyuma y’uko Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Me. Mbonyimpaye yavuze ko kuba Ubushinjacyaha bwarajuriye nta gikuba cyacitse kuko biteganywa n’amategeko kandi bikaba ari inshingano zabwo gushakira ubutabera uwakorewe icyaha.

Yasobanuye ko ubujurire bwatanzwe ku itariki ya 1 Ukuboza 2023 muri dosiye harimo impamvu eshatu. Ubushinjacyaha mu mwanzuro uvuguruye bwongeyemo indi mpamvu imwe ku itariki 6 Ukuboza 2023.

Agaruka ku mpamvu zatumye ubushinjacyaha bujurira, Me. Mbonyimpaye yagize ati ”Impamvu ya mbere ni ukuba urukiko rwarirengagije imvugo za nyina w’umwana ari we B.O, ndetse n’imvugo z’umwana ari we M.J. Impamvu ya gatatu ni amashusho yafashwe M.J ari kubyinana n’umukiliya wanjye Titi Brown."

"Nyuma yaho, ubushinjacyaha bwaje kongeramo indi mpamvu y’uko hirengagijwe raporo ya muganga w’indwara zo mu mutwe. Ni izo mpamvu enye dufite muri dosiye kandi ubujurire bwarakiriwe bwanahawe dosiye mu Rukiko Rukuru. Mu manza z'inshinjabyaha, ibimenyetso byose birasuzumwa ariko si ko byose bihabwa agaciro”.

Me. Mbonyimpaye Elias yasobanuye ko nta mpungenge zihari bitewe n'uko biriya bimenyetso byose nta gishya kirimo muri dosiye.

Ati ”Ibyo bagaragaje ni ibyo twaburanyeho mu rwego rwa mbere mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, umucamanza yagiye agira icyo abivugaho kuri buri ngingo”.

Hari impungenge zo gusubira mu igororero

Me. Mbonyimpaye Elias yabajijwe niba nta mpungenge z’uko Titi Brown yasubira mu igororero, asubiza ko zitabura.

Yagize ati ”Impungenge ntizabura kuko ntabwo twe tuzi icyemezo Urukiko rukuru ruzafata kuri uru rubanza, ni ikihe? Kugeza magingo aya nta kimenyetso tugira muri dosiye. Ibimenyetso bihari byazanywe n’Ubushinjacyaha. Ariko Ubushinjacyaha bwirengagije ikimenyetso cya ADN, urukiko rwasobanuye neza y’uko iki kimenyetso cyafashwe mu buryo bukurikije amategeko kandi ni ikimenyetso cya kamarampaka”.

Me Mbonyimpaye yanatanze umucyo ku bimenyetso byakabaye bishingirwaho kugira ngo umukiliya we ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wahawe impine ya M.J.

Yagize ati ”Niba twibuka neza M.J ntiyigeze avuga ko yasambanyijwe bikimara gukorwa. Iyo abivuga bari gupima intanga ze bagapima n’iza Titi Brown. Ariko noneho iyo bigeze ngo umwana aratwite, bakuyemo ya nda barapima basanga ya nda nta hantu ihuriye n’umukiliya wanjye, ntabwo wavuguruza DNA kuko ni ikimenyetso gishingiye kuri siyansi kandi ikigo gitanga biriya bizami kirizewe.”

Titi Brown yarahungabanye

Me. Mbonyimpaye Elias yavuze ko umukiliya we yagize ihungabana nk’uko Titi Brown na we ubwe yabisobanuye agisohoka muri Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere.

Ati ”Na we umusuzumye wasanga afite ihungabana rirenze. Kuba umuntu amaze imyaka ibiri muri gereza akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, muri gereza umuntu aba abayeho nabi, yatakaje ibintu bye byose, umuryango we uriho nabi, yatakaje ibyo yakoraga. Urumva ko uwo muntu aba afite ihungabana.”

Ku itariki 10 Ugushyingo 2023 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere by’agateganyo Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown.

Tariki ya Ukuboza 2023, Ubushinjacyaha bwatanze ubujurire mu Rukiko Rukuru nyuma y’uko butishimiye imikirize y’urubanza ku rwego rwa mbere. Kugeza ubu hategerejwe itariki uru rubanza ruzaburinishwaho mu bujurire.

Umunyamategeko wunganira Titi Brown, Mbonyimpaye Elias, yavuze ko bizeye ubutabera bw'u Rwanda ariko bafite impungenge ko uyu mukiliya we yazasubizwa mu igororero
Umunyamategeko wunganira Titi Brown, Mbonyimpaye Elias, yavuze ko bizeye ubutabera bw'u Rwanda ariko bafite impungenge ko uyu mukiliya we yazasubizwa mu igororero
Titi Brown agiye gusubira mu nkiko nyuma y'igihe gito agizwe umwere by'agateganyo
Titi Brown agiye gusubira mu nkiko nyuma y'igihe gito agizwe umwere by'agateganyo

Indi nkuru wasoma: Titi Brown yatunguwe n’impinduka yasanze muri Kigali nyuma yo gufungurwa (Amafoto na Video)