Iki gitaramo cya “Kigali Jazz Junction”, kiba buri kwezi, icy’iyi nshuro mu mpera z’icyumweru cyari cyashyuhijwe ahanini n’uko Phyllisia yari yaje yiteguye kuririmbira abakunzi be indirimbo ziganjemo ize zo mu njyana zizwi muri Amerika y’Epfo.
Ugereranyije n’ibindi bitaramo bya Jazz bisanzwe bitegurwa mu Rwanda, icya Phyllisia cyatangiye gitinze cyane kubera imvura y’umuvumbi yaguye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba.
Cyatangiye ahagana saa tatu n’igice, aho itsinda rya Neptunez Band ari naryo ritegura iki gitaramo ari ryo ryatangiye ririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe kera n’izigezweho zicuranzwe mu mwimerere w’injyana ya Jazz.
Imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ntiyabujije abakunzi ba Phyllisia kuza kumureba ndetse uraranganyije amaso mu ihema igitaramo cyabereyemo wabonaga ubwitabire buri hejuru, imyanya itari yicawemo yari mike cyane.
Umunyamakuru Georgie Ndirangu ukorera Televiziyo CNBC na mugenzi we Sylvie nibo bayoboye iki gitaramo. Mu minota ya mbere abafana wabonaga bakonje cyane ku buryo uyu mukobwa yakomeje kubabwira ngo bagerageze babyine kugira ngo bahangana n’imbeho.
King James wari utegerejwe cyane yageze imbere y’abafana ahagana saa yine n’iminota 50 aririmba mu buryo bwa live indirimbo ze zakunzwe cyane ahereye kuri ‘Pala Pala’ yo mu 2012 akurikizaho ‘Nyuma yawe’, ‘Niko nabaye’, ‘Yaciye ibintu’ , ‘Ni wowe’[ikundwa bikomeye mu bukwe] n’izindi.
King James yavuze kenshi ko yaje mu gitaramo afite ikibazo cy’uburwayi bw’ibicurane, yageze ku yitwa ‘Ganyobwe’ asimbukira mu bafana maze ubushyuhe buramuka bamwe bagerageza kubyina mu buryo bujya kumera nk’ikinimba ariko benshi wabonaga byabagoye.
Mbere yo kuririmba iyo bamusabaga cyane yitwa ‘Hari ukuntu’, yagize ati “Ejo nafashwe n’uburwayi ariko ndavuga nti ‘ngomba kuba mpari nkaririmbira abantu banjye. Ngira ngo murabyumva ko mfite ibicurane, mwamvise? Ngaho nimumfashe turirimbane uko mubishoboye.”
Yahise aririmba iyitwa ‘Hari ukuntu’, aho abakunzi b’umuziki we babyinanye na we, baririmbana ijambo ku rindi. Iyi ndirimbo yishimiwe ku rwego rukomeye, King James n’abacuranzi be bayikoze mu buryo bujya kumera nka Zouk ivanzemo Jazz ari nacyo cyatumye n’abanyamahanga bayiyumvamo.
Phyllisia, ukomoka muri Haiti yahise akurikiraho. Yaje abwira abakunzi b’umuziki we ko anyuzwe no kuba aririmbiye bwa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko mu Rwanda, yagize ati “Ni ibintu nahoraga ndota, bibaye impamo…”
Uyu mukobwa yaririmbaga anicurangira piano nk’igicurangisho yatangiye kwiga agifite imyaka itatu nk’uko yabivuze biciye ku rubuga rwe. Yaririmbye izizwi cyane nka Unconditionnal love yakoranye n’icyamamare Jah Cure, Sunshine yakoranye na Ne-Yo, I’m Tired yakoranye na Flo Rida, Ma vie Sans Toi yakoranye na Marvin. Yanakoze Only for You, U&ME, One, Can’t resist, Konsa n’izindi.
Phyllisia yagaragaje imbagara nyinshi mu kuririmba ndetse yumvikanishije ko kujyanisha kuririmba no gucuranga piano ari ibintu bimworohera cyane. Iyo yarekaga gucuranga piano yatigisaga ikibuno akabwira abafana ngo bagenze nka we kuko ‘ari imbyino zo muri Afurika’.
Yaririmbye mu njyana hafi ya zose azwimo haba classical, R&B, jazz, soul, world musicn’izindi. Yabwiye abafana ko afite ubushobozi bwo kuririmba mu Cyongereza, Igifaransa n’urundi rurimi rw’iwabo kavukire rwitwa Kreyol.
Phyllisia acurangiye mu Rwanda nyuma y’ibindi bihugu yaciyemo birimo Canada, Ivory Coast, Haiti, France, Guyane, Jamaica, Mauritius, the Netherlands, La Réunion, Martinique, Grenada, Bermuda, St. Kitts, Trinidad, Guadeloupe n’ibindi byinshi.
Uretse kuririmba, afite inzu ye bwite itunganya muzika ya “Phyllisia Ross Mizik”; Phyllisia kandi afite impamyabumenyi ya kaminuza mu Binyabuzima[Biology] yakuye muri University of Miami.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO