Saul Williams w’imyaka 44 ni umuraperi akaba n’umusizi, umwanditsi ukomeye w’indirimbo, yandika ibitabo yanakinnye muri filime zakunzwe cyane mu 1998 harimo iyitwa Slam na Holler If Ya Hear Me.
Uyu muhanzi amaze ibyumweru hafi bitatu mu Rwanda, kuwa 25 Mutarama 2017 yitabiriye igitaramo cyabereye kuri Impact Hub mu Kiyovu. Yaririmbanye n’abahanzi bazwi mu Rwanda barimo Deo Munyakazi, Eric 1 Key, Ricky Password n’abandi.
Saul Williams yasuye ishuri rya Nyundo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gashyantare, yaganirije abanyeshuri ibya muzika anabaha amasomo ngiro. Nyuma yo gusura iri shuri, Umuyobozi waryo Muligande Popo yanditse kuri Facebook amushimira cyane ku bumenyi yasangije abanyeshuri.
Yagize ati “Umuntu udasanzwe yasuye ishuri ryacu uyu munsi. Mbega ibyishimo, imbaraga, ubumenyi, Hip Hop, ubusizi, kubyina mbese byose! Sauli Williams ni umuvandimwe wihariye. Ndagushimiye kuba waje kuturebaho muvandimwe, icyubahiro.”
Ni ku nshuro ya kabiri Saul Williams aje mu Rwanda, yahaherukaga mu mpera z’umwaka wa 2016, icyo gihe nabwo yitabiriye igitaramo cyahuje abahanzi basanzwe bakora ubuhanzi bwa ‘Spoken Words’ bujya kugirana isano n’ubusizi.


















TANGA IGITEKEREZO