DJ Crush niwe wacuranze kuri ‘Final’ ya Tour du Rwanda iheruka kuba mu ntangiro z’uyu mwaka ku nshuro ya 16, Magic Experience 2023, Christmas Day Out Season 5, Pearl of Africa Rally Fest Kampala n’ahandi hatandukanye.
Yatangiye kuvanga imiziki umwaka ushize. Mu busanzwe yize MCB [Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima] mu mashuri yisumbuye. Amazina ye asanzwe yitwa Liliane Tuyambaze.
Yabwiye IGIHE ko avuka mu muryango w’abana barindwi ndetse akaba ari we ubanziriza umuhererezi. Uyu mukobwa afite ababyeyi bose.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 avuga ko yinjiye mu kuvanga imiziki kuko ari ibintu yakuze akunda. Ati “Nabyinjiyemo kuko ari ibintu nakuze nkunda. Ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye nabwo nari DJ guhera mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kugeza mu wa gatandatu. Abantu twiganye benshi barankundaga kubera ko nasabanaga na buri wese kandi mpa abantu ibintu bakunda ariwo muziki.’’
Avuga ko asoje kwiga yahise ajya kubyihugura kuko ari ibintu yakundaga ndetse aza kuba umu-DJ wa mbere wa RTV Motomoto ndetse na Magic Drive kuri Radio Magic. DJ Ira imarira aka kazi ni umwe mu batumye yinjira muri aka kazi ndetse akaba yarabonaga uburyo abikora akumva ashaka kuba nka we cyangwa se akanamurenga .
DJ Crush yiyise gutya ubwo yashakaga izina yakoresha mu kazi ke ka buri munsi. Iyo avanga imiziki agaragaza ko abikora biturutse ku bantu ari gucurangira kuko akunda umuziki muri rusange ariko iyo acuranga akunda cyane ijyana ya ’Afrobeats’ na ’Amapiano’.
Kimwe mu bintu atazibagirwa mu rugendo rwe kugeza ubu ni igihe yacurangaga bwa mbere kuri Televiziyo y’u Rwanda. Yavuze ko kimwe mu bintu byamugoye ari ugucuranga mu tubari bamwe bagashaka ko anywa inzoga kandi atazinywa.
Akavuga ko ammhirwe yagize ari uko atigeze ageragezwa n’abagabo. Kimwe mu bimufasha guhora ku gasongero ko kuvanga imiziki ni uko ahora yihugura ku muziki ugezweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!