Uyu mukobwa w’imyaka 37 yatangije sosiyete yise Premier Consultancy Boutique izajya ikorera i Dubai itanga serivisi z’ubukerarugendo ku bakeneye gusura umugabane wa Afurika cyangwa abanyafurika bakeneye gutembera Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Ibindi iyi sosiyete ikora ni ugutwara ba mukerarugendo , gufasha abashaka guhaha bakoresheje ikoranabuhanga, kwakira abashyitsi basuye Afurika y’Uburasirazuba n’ibindi.
Judith Heard yashimangiye ko iyi sosiyete, ifite intego zo gufasha abantu batandukanye kwiga no kumenye imico y’ahandi muri Afurika binyuze mu bukerarugendo.
Ati “Intego zacu ni ugukora ingendo zitazibagirana, mu guhuza ubutunzi bw’imico yombi no gutanga amakuru yihariye kubyo abakiliya bacu babonye.”
Yakomeje avuga ko bimwe mu bikorwa azakora harimo kumurikira abasura Uganda n’ahandi muri Afurika y’Uburasirazuba bimwe mu bikorwa bihakorerwa cyane cyane ibishingiye ku bugeni.
Uyu mukobwa afite ikamba rya Miss Africa yakuye muri Miss Elite Awards 2021 yabereye mu Misiri na Miss Environment International Africa 2022 yaherewe Mumbai mu Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!