Umunyana Shanitah , afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55. Ni umwe mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018, yahagarariye Intara y’Amajyepfo atahana agirwa igisonga cya Mbere.
Uyu mukobwa yatoranyijwe na Rwanda Inspiration Back Up ari nayo isanzwe ihitamo abakobwa baserukira igihugu. Umunyana Shanitah yatumiwe muri Miss University Africa uyu mwaka nk’umwe mu bakobwa batatu begukanye imyanya ya mbere mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.
Yabwiye IGIHE ko yiteguye kuzitwara neza muri iri rushanwa mpuzamahanga akaba yahigika bagenzi be barenga 50 bazahatana baturutse mu bihugu bitandukanye.
Yagize ati “Niteguye neza kugira ngo na ririya kamba ndizane, nzaba mpanganye n’abakobwa baturutse mu bindi bihugu kandi nabo bifuza gutsinda ariko nzagerageza uko nshoboye nitware neza.”
Umunyana Shanitah yavuze ko mbere yo kujya guhatanira iri kamba azabanza yegere mugenzi we Umutoniwase Linda waserukiye u Rwanda muri iri rushanwa umwaka ushize wa 2017.
Umutoniwase Linda uheruka guserukira u Rwanda muri Miss University Africa yasoje ari mu icumi ba mbere mu gihe umukobwa wari uhagarariye Mauritius yatwaye ikamba. Irushanwa ryamaze ibyumweru bitatu ribera muri Nigeria, gutora uwatsinze byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Ukuboza 2017.
Umukobwa watsinze umwaka wa 2017 yitwa Lorriane Nadal, yari ahatanye n’abakobwa baturuka mu bihugu 53 ku Mugabane wa Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO