00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda yishyura 200$: RDB yongereye igihe cy’igabanyirizwa ku biciro byo gusura ingagi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 6 January 2026 saa 12:18
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwongereye igihe igabanywa ry’ibiciro ku bashaka gusura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bizamara, igumishaho ibiciro byorohereza Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange gusura ingagi.

Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 5 Mutarama 2026, rigaragaza ibiciro n’ibyo umuntu asabwa kugira ngo yemererwe gusura iyi pariki.

RDB isobanura ko ibi biciro bizakoreshwa kugeza ku wa 31 Ukuboza 2025. Ku rundi ruhande ariko yakomeje iti “Ibi biciro ntibizakoreshwa kuva muri Kamena kugeza Ukwakira 2026.”

Bisobanuye ko kuva muri Kamena kugeza Ukwakira 2026, hazakoreshwa ibiciro bisazwe, aho gusura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ari 1500$ (arenga miliyoni 2,1Frw) ku muntu uwo ari wese, iyo nta gabanyirizwa ririho.

Ibi biciro bigaragaza ko Umunyarwanda n’umuntu wese utuye mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ufite Indangamuntu, Pasiporo igifite agaciro ndetse n’icyemezo cy’amavuko, ushaka gusura Pariki y’Iburunga yishyura 200$ (arenga ibihumbi 290Frw).

Ni mu gihe umuturage uturutse mu bindi bihugu byo muri Afurika ufite Pasiporo igifite agaciro, Indangamuntu y’aho atuye, ikarita y’umudipolomate ndetse na Visa izamara nibura amezi ane akurikirana, ushaka gusura Pariki y’Ibirunga yishyura 500$ (arenga ibihumbi 726Frw).

Ariko mu rwego rwo korohereza Abanyafurika gusura iyi pariki hagenda hashyirwaho ibihe bitandukanye aho igiciro kiba ari gito ugereranyije n’ibihe bisanzwe.

Pariki y’Ibirunga ni imwe mu zinjiriza igihugu agatubutse. Mu 2024/25 urwego rw’Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$. Byagizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi, ndetse n’izamuka rya 11% ku ngendo z’indege.

RDB yongereye ubwasisi ku basura ingagi zo mu birunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages