“Histoire de Mon Pays” ni igihangano cyo kubyina cyahanzwe na Valentine Mushimiyimana, w’imyaka 23, igihangano cyatowe muri bitanu bihatanira igihembo nyamukuru ku rwego rwa Afurika, mu marushanwa yitwa “Rêve Africain” mu cyitwa “Afro Pépites Show”, abera mu Bufaransa.
Iki gihangano kigaragaramo uyu Mushimiyimana ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Mimi Vava, cyatowe mu bindi bihangano byo gushushanya, imivugo, imbyino, ibihangano bisetsa, ubugeni n’ibindi.
Aganira na IGIHE, Mimi Vava, usanzwe ubyina mu Itorero ry’igihugu, yavuze ko yabonye kuri internet amarushanwa nuko atanga igihangano cye cyo kubyina yerekana amateka u Rwanda rwahuye nayo y’ubukoroni, Jenoside n’uko rwayigobotoye rukagera ku bumwe n’ubwiyunge.
Ati “Ni imbyino yiganjemo iya kinyarwanda ivanzemo iya kizungu ariko nkabyina nerekana imico yacu nanashushanya amateka y’u Rwanda”
Nabibonye kuri internet ntanga amashusho yanjye, ngira amahirwe ndatsinda. Banyoherereje ubutumwa ko nakomeje ubu ntegereje kuzareba niba nshobora gutsinda”.
Kanda HANO umenye byishi kuri aya marushanwa Mimi Vava arimo
Yongeraho ko ubu ibihugu biri guhatana muri aya marushanwa ari bitanu. Mimi Vava avuga ko mu minsi iri imbere hazabaho amatora kuri internet, hakazahembwa uwatowe kurusha abandi.
Dore imbyino "Histoire de Mon Pays" ya Mimi:



















TANGA IGITEKEREZO