Neza ni umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bwa Canada ari naho atuye kuri ubu. Ni umuhanzikazi ubimazemo igihe ariko izina rye ryatangiye kwamamara cyane ubwo yatangiraga gukoranana MCG Empire yo muri Nigeria iyoborwa na MC Galaxy.
Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Ma Baby na Vibe yakoranye na MC Galaxy, Uranyica, Slay Mama n’izindi.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram yashyizeho urukererekane rw’amafoto agaragaza ko ari mu rukundo n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales. Afite indirimmbo nyinshi zakunzwe zirimo Fire Waist yakoranye na Harmonize, Currency yakoranye na Davido, Body yakoranye na Sarkodie n’izindi.
Uyu musore na Neza banakoranye indirimbo yitwa Good Life yagiye hanze mu mwaka ushize.
Neza yerekanye bwa mbere ifoto yabagaragazaga bose bambaye imyenda y’imyeru bari gutambuka basa n’abagiye mu birori, ubundi arandika ati ‘umwami wanjye’.
Indi yashyizeho ni imugaragaza yambaye umupira w’uyu musore ati ‘ndawurarana nkanawubyukiramo.’
Hari iyo yashyizeho igaragaza Skales ari kuririmba mu gitaramo ashimangira ko bakundana urudashira ati “Urukundo rwacu ni urw’ubuzima bwose.”
Ni ubwa mbere Neza ahishuye ko afite umukunzi. Mu mwaka ushize byigeze guhwihwiswa ko baba bakundana nyuma y’aho Skales atandukanye n’undi wo muri Ethiopia.
Mu mwaka ushize yatandukanye na MCG Empire nyuma y’imyaka ibiri yari ishize bakorana. Yahise ava muri Nigeria asubira muri Canada ahari umuryango we.
Mu mwaka wa 2017 yegukanye igihembo cyo ku rwego rwa Afurika nk’umuhanzi utanga icyizere cy’ejo hazaza muri AFRIMMA, aza no ku cyereka abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yahuriyemo na Masamba mu Ukuboza uwo mwaka.









Ibitekerezo 0