Umunyarwandakazi Neza Da Songbird ari ku rutonde rw’abahazahabwa ibihembo byitwa African Entertainment Awards by’abahanzi nyafurika bitwaye neza, mu cyiciro cy’umuhanzi w’igitsina gore witwaye neza, “Best Female Artist”.
Ibi bihembo bizatangwa tariki 31 Kanama 2013, Muri Canada, ahitwa Living Art Centre (4141 Living Art Dr,Mississauga ,On L5B 4B8) kuri Square One.
Ibi bihembo bya African Entertainment Awards bihabwa abahanzi bakomeye bigaragaje biganjemo abakorera ubuhanzi bwabo muri Canada.
Aha hahembwa abahanzi bagiye bitwara neza mu byiciro bitandukanye; bamwe mu basanzwe bazwi cyane bari muri aya marushanwa harimo Iyanya, Fally Ipupa, Sarkodie, Wizkid, Diavido, Dr Jose Chameleone n’abandi.
Neza Da Songbird ni umuhanzi nyarwanda mu njyana ya R&B ukorera muri Canada. Uretse kuba amaze kugaragara mu maserukiramuco menshi ya muzika, Neza yagaragaye no mu bitaramo birimo abanyarwanda nka Rwanda Day (i Chicago).
Mu 2012 yegukanye iki gihembo cya "Best Female Artist”, muri aya marushanwa ya African Entertainment Awards yongeye kwitabira.
Ushobora gutora Neza ukanda HANO



















TANGA IGITEKEREZO