00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwandakazi ntiyaje no mu icumi ba mbere muri Miss Africa USA 2014

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 11 August 2014 saa 12:45
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize hatowe Miss Africa USA 2014, Adeline Umubyeyi wari uhagarariye u Rwanda abura amahirwe yo kwegukana ikamba ndetse ntiyabasha kuza mu 10 ba mbere batowemo uwatsinze.
Ibirori byo gutora Miss Africa USA 2014 byabereye muri Strathmore Music Center muri Rockville, Maryland byitabirwa n’abanyafurika amagana n’amagana bari baje kureba uko abakobwa 18 bahatanaga mu bwiza, ubuhanga, kuberwa, gushabuka no kuvuga bashize amanga mu ruhame. Ikamba rya Miss Africa USA 2014 (…)

Mu mpera z’icyumweru gishize hatowe Miss Africa USA 2014, Adeline Umubyeyi wari uhagarariye u Rwanda abura amahirwe yo kwegukana ikamba ndetse ntiyabasha kuza mu 10 ba mbere batowemo uwatsinze.

Ibirori byo gutora Miss Africa USA 2014 byabereye muri Strathmore Music Center muri Rockville, Maryland byitabirwa n’abanyafurika amagana n’amagana bari baje kureba uko abakobwa 18 bahatanaga mu bwiza, ubuhanga, kuberwa, gushabuka no kuvuga bashize amanga mu ruhame.

Ikamba rya Miss Africa USA 2014 ryegukanwe n’umukobwa wo muri Ethiopia witwa Meron Wudneh. Asanzwe atuye muri Montgomery County, Maryland akaba yararangije kaminuza mu ishami ry’ubuzima.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Robert Van Lierop, umuyobozi muri ONU, Mulamula Ambasaderi wa Tanzania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye muri Leta ya Maryland.

Miss Uganda Hasifa Kivumbi ni we wabaye igisonga cya mbere naho uwari uhagarariye Ghana , Miss Hilda Frimpong aba igisonga cya kabiri.

Abakobwa babashije kuza mu myanya 10 ya mbere ni: Miss Kenya, Miss Ethiopia, Miss Liberia, Miss Guinee, Miss Uganda, Miss Somalia, Miss Nigeria, Miss Tanzania, Miss Cameroon na Miss Ghana.

Meron Wudneh
Meron Wudneh ubwo yasubizaga ibibazo
Miss Uganda, Miss Ethiopia Meron Wudneh(watsinze) na Miss wa Ghana
Meron Wudneh n'ibisonga bye
Miss Ethiopia akimara kumenya ko yatsinze
Adeline Umubyeyi wari uhagarariye u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages