00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwandakazi Sherrie Silver wamamaye mu mbyino yahuye na Papa Francis anagirwa Ambasaderi wa IFAD

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 February 2019 saa 10:11
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka ibigwi mu mbyino, yagizwe Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).

Iki cyumweru gitangira nibwo Sherrie Silver yagiye mu Butaliyani atumiwe n’Umuryango w’Abibumbye biciye mu Kigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).

Kuri uyu wa Kane yatangaje ko yishimiye urugendo yagiriye muri iki gihugu ndetse bikaba ikirenga ubwo yahuraga na Papa, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani ndetse na Perezida wa Repubulika y’Abadominikani.

Yanditse kuri Instagram agira ati “Uyu munsi nabaye Umuvugizi wa IFAD ku rubyiruko ruri mu bice by’icyaro ndetse ngirana ikiganiro na Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani, Papa ubwe ndetse na Perezida wa Repubulika y’Abadominikani.”

Yungamo ati “Nahoranye intekerezo zo kuzaba umuntu udashimisha abantu gusa ahubwo nkakoresha ijwi mfite muri rubanda mu kuba Ambasaderi w’impinduka n’ijwi ku rubyiruko ku Isi yose. Mwakoze cyane IFAD ku bw’aya mahirwe ndashimira Imana ku kuba ingejeje hano.”

Sherrie Silver w’imyaka 25, yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu Bwongereza. Ni umubyinnyi wabigize umwuga wakoranye n’abahanzi batandukanye bakomeye ku Isi.

Mu bo bakoranye harimo Tiwa Savage, RunTown, Sean Paul, Ice Prince, Wizkid n’abandi. Aherutse kwamamara mu buryo bukomeye ubwo yagaragaraga mu ndirimbo ya Childish Gambino yitwa ‘This is America’.

Iyi ndirimbo yabyinnyemo umwaka ushize iherutse kwegukana ibihembo bine muri Grammy Awards.

Mu ijambo rye, yavuze ko yahoranye indoto zo kubiba impinduka muri rubanda
Byari ibyishimo ubwo uyu mukobwa yahuraga na Papa
Papa Francis ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages