Miss Muthoni Fiona Naringwa yatahanye umwanya ukomeye w’Igisonga cya Mbere cya Nyampinga wa Afurika anahabwa ibihembo bikomeye ugereranyije n’andi marushanwa y’ubwiza abakobwa bo mu Rwanda bagiye bahatanira.

Miss Gaseangwe Balopi wo muri Botswana afite imyaka 21 y’amavuko, yagizwe Nyampinga wa Afurika mu birori byabereye muri Calabar International Convention Centre. Yari ahanganye n’abakobwa bo mu bihugu 24 birimo n’u Rwanda.

Nyampinga wa Afurika yahawe ibihembo bikomeye birimo amadolari ya Amerika $35,000 n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV Jeep yatanzwe na Guverineri wa Leta ya Cross River.

Miss Fiona Naringwa wabaye Igisonga cya Mbere yahawe sheki y’amadolari 10,000 [abarirwa muri miliyoni umunani n’ibihumbi magana atandatu] mu gihe Miss Luyolo Mngonyama wo muri Afurika y’Epfo yahembwe $5,000.

Muthoni Fiona wagaragiye Miss Africa yahembwe amafaranga asaga miliyoni umunani
Muthoni Fiona wagaragiye Miss Africa yahembwe amafaranga asaga miliyoni umunani

Mu bakobwa bamaze iminsi baserukira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza, Fiona Naringwa ni we wahawe igihembo gikomeye. Yahawe inshingano zo kuzafatanya na Miss Gaseangwe Balopi mu bukangurambaga bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kwigisha urubyiruko ibibi byo gusuhukira mu bindi bihugu binyuranyije n’amategeko.

Ibirori byatangiye ahagana saa yine z'ijoro birangira saa cyenda z'igicuku
Ibirori byatangiye ahagana saa yine z'ijoro birangira saa cyenda z'igicuku