Ibihembo bya NAACP Image Awards byatanzwe ku nshuro ya 49 mu birori byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2018; byabereye ahitwa Pasadena Conference Center mu Mujyi wa Los Angeles.
Mu byiciro 47 byahembwe harebwa abitwaye neza mu byiciro binyuranye haba mu bafata amafoto n’amashusho, abitwaye neza kuri Televiziyo, umuziki, ubuvanganzo no mu bindi byiciro bitandukanye.
Mu byiciro byahembwe harimo icya ‘Outstanding Jazz Album’ cyari kirimo abahanzi bakoze album zifite umwihariko mu njyana ya Jazz, Somi ukomoka mu Rwanda ariko ukunze kuba mu Mujyi wa Lagos ni we watsinze ku bwa album ye "Petite Afrique" yakozwe na Sony Music ari nayo ifasha uyu muhanzi.
Somi ni umuhanzi ukomeye ukomoka mu Rwanda, afite ubuhanga bwihariye mu kwandika indirimbo no kuririmba mu njyana ya Jazz . Ni umwe mu bafitanye amasezerano n’inzu ikomeye ku Isi mu by’umuziki ya Sony Music guhera mu mwaka wa 2013.
Somi ubusanzwe yitwa Laura Kabasomi Kakoma ubu afite imyaka 38 y’amavuko. Ni mwene Dr. Ibulaimu Kakoma na Elizabeth Nyarubona Kakoma; akaba afite inkomoko kuri se uvuka muri Uganda na nyina wo mu Rwanda.
Yavukiye anakurira i Champaign, Illinois ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yabaye umwe mu bahanzi ba mbere bakomoka mu Rwanda, no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba basinyanye amasezerano n’iyi nzu ikomeye ya Sony Music.
Somi, wamamaye cyane mu njyana ya Jazz yasinyanye amasezerano n’iyi nzu itunganya umuziki ya Sony Music muri Kanama 2013, i New York, aho asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika.
Mu by’amashuri, Somi afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n’ubuhanzi, yavanye muri New York University’s Tisch School of the Arts.
Somi yaherukaga kuza mu Rwanda, mu mwaka wa 2010 yaje atumiwe mu iserukiramuco rya FESPAD ryabereye kuri Stade Amahoro.
Kanda hano urebe urutonde rw’abahembwe bose


















TANGA IGITEKEREZO