00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwandakazi yahawe igihembo gikomeye muri MTV VMA 2018

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 21 August 2018 saa 11:55
Yasuwe :

Sherrie Silver, umubyinnyi ukomeye ukomoka mu Rwanda yahawe igihembo gikomeye muri MTV Video Music Awards byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Kanama 2018.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yinjiye muri ibi bihembo biturutse ku mbyino yayoboye z’amashusho y’indirimbo ‘This Is America’ yabiciye bigacika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mezi ashize.

Ubwo ibi bihembo byatangwaga, CBS News yacishagaho amakuru y’ingenzi yaranze umuhango; ku rutonde rw’abegukanye ibihembo hagaragaraho Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda, yahawe icya ‘best choreography’.

Sherrie Silver mu kwakira igihembo cye yavuze ko cyamushimishije by’ikirenga ndetse ko ntako bisa “kubona imbyino za Afurika zihabwa agaciro mu maso y’Isi”. Yongeyeho ati “Ni video y’agaciro kuri njyewe, iyi ndirimbo isobanuye byinshi kuri njye, biranshimishije kubona imbyino za Afurika kuri uru rwego.”

Uyu mukobwa uri i New York, ni we wafashe ibihembo byose umuhanzi Childish Gambino yahawe muri iri joro. Uyu muhanzi ari na we waririmbye ‘This is America’ yahawe ibihembo bitatu, birimo “Video with a message”, “Best Direction” hakiyongeraho n’icyo Silver yahawe cya ‘Best Choregraphy”.

Sherrie Silver yari ahataniye icyo gihembo cya “Best Choreography” n’abandi batoza b’ababyinnyi bakomeye bakoze ku ndirimbo nka “Finesse (Remix)” ya Bruno Mars ft. Cardi B, “Havana” ya Camila Cabello ft. Young Thug, “APES**T” ya The Carters, “IDGAF” ya Dua Lipa ndetse n’abakoze kuri “Filthy” ya Justin Timberlake.

Sherrie Silver ni we wafashe ibihembo byose Gambino yahawe

Ibihembo bya MTV Video Music Awards byatangiwe i New York ahitwa Radio City Music Hall. Abahanzi baririmbye muri ibi birori harimo Cardi B wafunguye ibirori akaba yanahawe igihembo cya Best New Artist.

Mu bandi baririmbye harimo Ariana Grande, Nicki Minaj, Post Malone, Travis Scott, Logic & Ryan Tedder na Jennifer Lopez, wahawe igihembo cyihariye cya Michael Jackson Video Vanguard Award.

Urutonde rurambuye rw’abegukanye ibihembo:

Video of the Year: Camila Cabello – “Havana” [ft. Young Thug]

Best Collaboration: Jennifer Lopez – “Dinero” [ft. DJ Khaled & Cardi B]

Best New Artist: Cardi B

Artist of the Year: Camila Cabello

Best Latin Video: J Balvin – “Mi Gente” [ft. Willy William]

Song of the Year: Post Malone – “rockstar” [ft. 21 Savage]

Best Pop Video: Ariana Grande – “No Tears Left to Cry”

Best Hip Hop Video: Nicki Minaj – “Chun-Li”

Push Artist of the Year: Hayley Kiyoko

Song of Summer: Cardi B / Bad Bunny / J Balvin: “I Like It”

Michael Jackson Video Vanguard Award: Jennifer Lopez

Best Dance Video: Avicii ft. Rita Ora – “Lonely Together”

Best Rock Video: Imagine Dragons – “Whatever It Takes”

Video With a Message: Childish Gambino – “This Is America”

Best Cinematography: The Carters – “APES**T”

Best Direction: Childish Gambino – “This Is America”

Best Art Direction:The Carters – “APES**T”

Best Visual Effects: Kendrick Lamar & SZA – “All The Stars”

Best Choreography:Childish Gambino – “This Is America”

Best Editing: N.E.R.D – “Lemon” [ft. Rihanna]

Sherrie Silver yahawe igihembo gikomeye muri MTV VMAs
Cardi B uherutse kubyarana n'umugabo we Offset ni ubwa mbere yitabiriye ibirori nk'ibi
Jennifer Lopez w'imyaka 49 yahawe igihembo muri ibi birori
Lopez n'umukunzi we Alex Rodriguez
Ariana Grande w'imyaka 25 n'umukunzi we Pete Davidson w'imyaka 24
Kylie Jenner, umwe mu bakobwa bahagaze neza mu bushabitsi muri iki gihe
Nicki Minaj ni uku yaje yambaye

Reba hano andi mafoto yaranze ibi birori


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages