Uyu mukobwa w’imyaka 24 yinjiye muri ibi bihembo biturutse ku mbyino yayoboye z’amashusho y’indirimbo ‘This Is America’ yabiciye bigacika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mezi ashize.
Ubwo ibi bihembo byatangwaga, CBS News yacishagaho amakuru y’ingenzi yaranze umuhango; ku rutonde rw’abegukanye ibihembo hagaragaraho Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda, yahawe icya ‘best choreography’.
Sherrie Silver mu kwakira igihembo cye yavuze ko cyamushimishije by’ikirenga ndetse ko ntako bisa “kubona imbyino za Afurika zihabwa agaciro mu maso y’Isi”. Yongeyeho ati “Ni video y’agaciro kuri njyewe, iyi ndirimbo isobanuye byinshi kuri njye, biranshimishije kubona imbyino za Afurika kuri uru rwego.”
Uyu mukobwa uri i New York, ni we wafashe ibihembo byose umuhanzi Childish Gambino yahawe muri iri joro. Uyu muhanzi ari na we waririmbye ‘This is America’ yahawe ibihembo bitatu, birimo “Video with a message”, “Best Direction” hakiyongeraho n’icyo Silver yahawe cya ‘Best Choregraphy”.
Sherrie Silver yari ahataniye icyo gihembo cya “Best Choreography” n’abandi batoza b’ababyinnyi bakomeye bakoze ku ndirimbo nka “Finesse (Remix)” ya Bruno Mars ft. Cardi B, “Havana” ya Camila Cabello ft. Young Thug, “APES**T” ya The Carters, “IDGAF” ya Dua Lipa ndetse n’abakoze kuri “Filthy” ya Justin Timberlake.
Ibihembo bya MTV Video Music Awards byatangiwe i New York ahitwa Radio City Music Hall. Abahanzi baririmbye muri ibi birori harimo Cardi B wafunguye ibirori akaba yanahawe igihembo cya Best New Artist.
Mu bandi baririmbye harimo Ariana Grande, Nicki Minaj, Post Malone, Travis Scott, Logic & Ryan Tedder na Jennifer Lopez, wahawe igihembo cyihariye cya Michael Jackson Video Vanguard Award.
Urutonde rurambuye rw’abegukanye ibihembo:
Video of the Year: Camila Cabello – “Havana” [ft. Young Thug]
Best Collaboration: Jennifer Lopez – “Dinero” [ft. DJ Khaled & Cardi B]
Best New Artist: Cardi B
Artist of the Year: Camila Cabello
Best Latin Video: J Balvin – “Mi Gente” [ft. Willy William]
Song of the Year: Post Malone – “rockstar” [ft. 21 Savage]
Best Pop Video: Ariana Grande – “No Tears Left to Cry”
Best Hip Hop Video: Nicki Minaj – “Chun-Li”
Push Artist of the Year: Hayley Kiyoko
Song of Summer: Cardi B / Bad Bunny / J Balvin: “I Like It”
Michael Jackson Video Vanguard Award: Jennifer Lopez
Best Dance Video: Avicii ft. Rita Ora – “Lonely Together”
Best Rock Video: Imagine Dragons – “Whatever It Takes”
Video With a Message: Childish Gambino – “This Is America”
Best Cinematography: The Carters – “APES**T”
Best Direction: Childish Gambino – “This Is America”
Best Art Direction:The Carters – “APES**T”
Best Visual Effects: Kendrick Lamar & SZA – “All The Stars”
Best Choreography:Childish Gambino – “This Is America”
Best Editing: N.E.R.D – “Lemon” [ft. Rihanna]
Reba hano andi mafoto yaranze ibi birori



















TANGA IGITEKEREZO