Jidenna azwi mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo ‘Particula’ ya Major Lazer & DJ Maphorisa bafatanyije na Nasty C, Ice Prince na Patoranking, ‘Classic Man’ yahuriyemo na Roman GianArthur, ‘Yoga’ ye na Janelle Monáe n’izindi.

Kuri uyu wa Kabiri yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Sufi Woman’ iri kuri album yise 85 to Africa. Uwanyuze agaragaramo ari umwe mu bifashishijwe muri iyi ndirimbo.

Uwanyuze Lilian yageze muri Leta Zunze za Amerika afite imyaka 15 y’amavuko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu 2015 yifotoje amafoto amugaragaza mu myambaro itandukanye ku nkombe z’inyanja i Los Angeles.

Nk’uko urubuga Okay Africa icyo gihe rwabitangaje, aya mafoto yafashwe n’umufotozi wabigize umwuga ukorera ikigo cya Beau Monde gisanzwe gikora nk’umuyoboro abanyamideli banyuramo mu kurushaho kwagura impano zabo.

‘Beau Monde Society’ yashinzwe na Jennifer Nnamani mu 2013. Uyu Nnamani usanzwe atuye i New York ni na we wagize uruhare rukomeye mu gufata amafoto y’uyu Munyarwandakazi ndetse ni na we uri kumufasha kwagura impano ye muri iyi minsi.

Nnamani yasobanuye ko Uwanyuze ari umwe mu banyamideli batanga icyizere cy’ejo hazaza. Amufata nk’urubuto rw’umugisha rwakuriye mu bibazo kubera ibyo yanyuzemo mu buto bwe akiba mu Rwanda ariko ubu ‘ni umunyamideli ukomeye’.

Uyu mukobwa mu 2017 yashyizwe ku gifuniko cya album ya Reggae Gold cyari gisanzwe gishyirwaho abo muri Jamaica nabo mu birwa bya Caraïbes.

Jidenna wamwifashishije mu ndirimbo ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Amerika no ku Isi, uyu musore w’Umunyamerika afite inkomoko muri Nigeria. Ubusanzwe yitwa Jidenna Theodore Mobisson.

Yavukiye muri Leta ya Wisconsin muri Amerika, nyuma arererwa igihe gito muri Nigeria aho se w’umuzungu yakoreraga akazi ko kwigisha ibijyanye na mudasobwa muri Enugu State University.

Ubwo yari afite imyaka itandatu umuryango we wasubiye muri Amerika mu 1995 bajya kuba mu Mujyi wa Norwood muri Leta ya Massachusetts mu 2000 bwo bajya mu Mujyi wa Milton nawo w’aho ngaho. Se yaje kwitaba Imana mu 2010.

Mu mashuri yisumbuye ni umwe mu bashinze itsinda ry’abaraperi ryitwaga Black Spadez ndetse ahita atangira no gutunganya indirimbo no kuzandika. Yasohoye album ye ya mbere ari kumwe niryo tsinda biganaga muri Milton Academy aho yasoreje amashuri mu 2003.

Uyu musore w’imyaka 34 yemerewe kwiga muri Kaminuza ya Harvard ariko we yihitiramo kujya muri Stanford aho yatangiye yiga sound engineering nyuma ajya mu by’ubugeni.

Nyuma yo gusoza amasomo ye yahise atangira gukora umuziki ariko akabikomatanya no kwigisha muri kaminuza muri leta nka Los Angeles, Oakland, Brooklyn na Atlanta nyuma aza gusinyana amasezerano na label ya Janelle Monáe yitwa Wondaland Records.

Mu muziki we yibanda ku njyana za Hip hop na Afrobeat akaba ari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’uzitunganya.

Yagiye akorana n’abahanzi batandukanye barimo Janelle Monáe babanye muri label ya Wondaland, Kendrick Lamar, Issa Rae, Imohimi, Unuigbe n’abandi batandukanye bakomeye.

Uwanyuze amaze imyaka myinshi akorera ibyo kumurika imideli muri leta Zunze Ubumwe za Amerika
Uwanyuze amaze imyaka myinshi akorera ibyo kumurika imideli muri leta Zunze Ubumwe za Amerika
Uwanyuze Lilian ni umwe mu banyamideli baba hanze y'u Rwanda bamaze kubaka izina
Uwanyuze Lilian ni umwe mu banyamideli baba hanze y'u Rwanda bamaze kubaka izina
Uwanyuze na Jidenna bari bahuje urugwiro mu mashusho y'indirimbo nshya y'uyu muhanzi
Uwanyuze na Jidenna bari bahuje urugwiro mu mashusho y'indirimbo nshya y'uyu muhanzi
Uwanyuze yifashishijwe mu mashusho y'indirimbo nshya ya Jidenna
Uwanyuze yifashishijwe mu mashusho y'indirimbo nshya ya Jidenna