00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya 5K Etienne yerekanye umukobwa wamutwaye uruhu n’uruhande

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 January 2026 saa 08:25
Yasuwe :

Umunyarwenya Iryamukuru Etienne wamamaye nka 5K Etienne, yagaragaje umukobwa yihebeye bamaze imyaka ikabaka ibiri bakundana.

Uyu mukobwa witwa Uwizeyimana Josiane, 5K Etienne yabwiye IGIHE ko bwa mbere bahuriye mu bukwe bari batashye mu Mujyi wa Kigali, bakamenyana bagahana nimero kugeza aho batangiye urugendo rwo gukundana.

Ati “Twahuriye mu bukwe bw’inshuti ye i Kigali. Tumaranye imyaka ijya kugera kuri ibiri ariko ntabwo iruzura, kandi nta nubwo ibura amezi make ngo yuzure.”

Ubwo 5K Etienne yashyiraga amafoto y’uyu mukobwa n’amashusho bari kumwe, ku rukuta rwe rwa Instagram yamutatse mu buryo budasanzwe amugaragaza nk’uwahinduye byinshi mu buzima bwe.

Ati “Kugutekereza bituma ntagoheka, kukurota bigatuma mbona nsinziriye, kuba ndi kumwe nawe bituma nkomeza kubaho. Uri mwiza kandi uberewe no gukundwa nanjye, njye wahisemo kugukunda ntasiganwa, nkagukunda byuzuye, umunsi ugira amasaha 24 kandi buri saha igira iminota 60.”

“Rero buri munota ngukunda cyane kuko buri saha yose igera nyitegereje, wenda bishoboka najya nsaba Imana ngira nti Mana mfasha iyi minota igende gahoro kugira ngo mbashe gukundwakaza umwiza wanjye. Mukundwa uratekanye uri kumwe nanjye. Ndarahiye ko nta kindi nakwiyumvamo kirenze uko ngukunda ubu, ariko nzi neza ko ejo nzagukunda kurushaho.”

Aya magambo uyu musore yagiye ayaherekesha utumenyetso tw’umutima, agaragaza ko akunda uyu mukobwa bidasanzwe. Ni ubwa mbere kuva 5K Etienne yamenyekana yerekanye umukobwa yihebeye.

5K Etienne yagaragaje uyu mukobwa yihebeye
Etienne avuga ko agiye kumarana imyaka ibiri na Uwizeyimana Josiane
5K Etienne ni umwe mu banyarwenya bagezweho mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages