Uyu mukobwa witwa Uwizeyimana Josiane, 5K Etienne yabwiye IGIHE ko bwa mbere bahuriye mu bukwe bari batashye mu Mujyi wa Kigali, bakamenyana bagahana nimero kugeza aho batangiye urugendo rwo gukundana.
Ati “Twahuriye mu bukwe bw’inshuti ye i Kigali. Tumaranye imyaka ijya kugera kuri ibiri ariko ntabwo iruzura, kandi nta nubwo ibura amezi make ngo yuzure.”
Ubwo 5K Etienne yashyiraga amafoto y’uyu mukobwa n’amashusho bari kumwe, ku rukuta rwe rwa Instagram yamutatse mu buryo budasanzwe amugaragaza nk’uwahinduye byinshi mu buzima bwe.
Ati “Kugutekereza bituma ntagoheka, kukurota bigatuma mbona nsinziriye, kuba ndi kumwe nawe bituma nkomeza kubaho. Uri mwiza kandi uberewe no gukundwa nanjye, njye wahisemo kugukunda ntasiganwa, nkagukunda byuzuye, umunsi ugira amasaha 24 kandi buri saha igira iminota 60.”
“Rero buri munota ngukunda cyane kuko buri saha yose igera nyitegereje, wenda bishoboka najya nsaba Imana ngira nti Mana mfasha iyi minota igende gahoro kugira ngo mbashe gukundwakaza umwiza wanjye. Mukundwa uratekanye uri kumwe nanjye. Ndarahiye ko nta kindi nakwiyumvamo kirenze uko ngukunda ubu, ariko nzi neza ko ejo nzagukunda kurushaho.”
Aya magambo uyu musore yagiye ayaherekesha utumenyetso tw’umutima, agaragaza ko akunda uyu mukobwa bidasanzwe. Ni ubwa mbere kuva 5K Etienne yamenyekana yerekanye umukobwa yihebeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!