00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Arthur yizera ko gusetsa bizaba umwuga mu Rwanda

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 30 July 2013 saa 12:55
Yasuwe :

Nkusi Arthur umenyerewe mu Rwanda nk’umuntu usetsa cyane mu itsinda ry’abakinnyi ba Comedy Night avuga ko nyuma yo gufata icyemezo cyo kubigira umwuga abona hari aho bimaze kumugeza, we na bagenze be bakinana.
Aganira na IGIHE Arthur yagize ati “Sinifuza kumenyekana nk’umunyamakuru cyangwa umushyushyabirori (Mc), cyangwa se undi wundi ndashaka ko abantu bazajye babona cyangwa bumva Arthur bakamubonamo nk’umuntu usetsa, nibwo bizaba umwuga”.
Ati “Twatangiye mu mwaka wa 2010, turi itsinda (…)

Nkusi Arthur umenyerewe mu Rwanda nk’umuntu usetsa cyane mu itsinda ry’abakinnyi ba Comedy Night avuga ko nyuma yo gufata icyemezo cyo kubigira umwuga abona hari aho bimaze kumugeza, we na bagenze be bakinana.

Aganira na IGIHE Arthur yagize ati “Sinifuza kumenyekana nk’umunyamakuru cyangwa umushyushyabirori (Mc), cyangwa se undi wundi ndashaka ko abantu bazajye babona cyangwa bumva Arthur bakamubonamo nk’umuntu usetsa, nibwo bizaba umwuga”.

Ati “Twatangiye mu mwaka wa 2010, turi itsinda ry’abantu icumi, none ubu gusetsa tubikora mu Rwanda ndetse no mu Burundi”.

Akomeza avuga ko nyuma y’imyaka 3 batangiye gusetsa nk’umwuga (Comedy), babona hari aho umaze kubageza uko abanyarwanda bagenda babyiyumvamo, kandi ngo Arthur abona hari igihe kizagera bakajye babikora buri cyumweru.

Arthur avuga kandi ko hari icyizere cyo guteza imbere uyu mwuga mu Rwanda kuko, bamwe mu bagize iri itsinda ry’abasetsa, batangiye kubona amasoko atandukanye hirya no hino mu gihugu, arimo ayo kwamamaza ndetse n’ibindi kubera impano yamaze kubamamaza ubwabo.

Abandi bazwiho uyu mwuga wo gusetsa mu Rwanda barimo Atome umaze kubigira umwuga mu Rwanda no mu mahanga, David Ndahiro wigana Perezida Paul Kagame n’abandi.

Mu Rwanda uyu mwuga wo gusetsa urasa n’uwatangiye gutera imbere no guteza imbere abawukora. Urugero rufatika ni uko uyu Arthur muri iki gihe amaze kwamamara cyane cyane mu bijyanye no kwamamariza amasosiyete menshi akomeye hano mu Rwanda arimo MTN, Airtel n’andi.

Amwe mu mafoto ya Arthur mu bihe bitandukanye

Arthur ari kumwe na bagenzi be bakinana muri Comedy Night
Arthur asanzwe ari n'umunyamakuru, aha yari ari muri studio za 98.7 KFM ari kumwe na Connie Umutoni
Arthur asanzwe anakina mu itorero Mashirika ribarizwamo na se umubyara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages