Uyu munyarwenya wavukiye muri Zambia mu 1979 ku babyeyi bo muri Malawi akaba mu bakomeye ku Isi mu gutera urwenya yanejejwe no kugaruka mu rw’Imisozi Igihumbi dore ko ahaheruka mu 2018.

Mu rwenya rwinshi ruvanze n’ibyishimo Daliso yavuze ko ari we mwimukira wa mbere uvuye mu Bwongereza akagera i Kigali kuva iyi gahunda u Rwanda rwagiranye n’iki gihugu yatangira.

Ni ubutumwa yatanze abwira Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, uherutse gusura u Rwanda muri Werurwe akerekwa amwe mu macumbi ashobora gutuzwamo abimukira.

Uyu munyarwenya yagize ati “Daliso Chaponda ari hano, Suella Braverman mu myaka ibiri ishize hageragejwe gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, ntibirakunda kandi byatakajweho amafaranga menshi.”

“Ubu rero umwimukira wa mbere uvuye mu Bwongereza yageze i Kigali, njye Daliso Chaponda ndi hano kandi nuzuye umunezero kuba ndi hano, warakoze cyane Suella. Sinzi ko ndi umwe mu bo wari kohereza gusa ubu nageze i Kigali.”

Uyu munyarwenya yitabiriye Seka Live azahuriramo na Teacher Mpamire n’abandi bo mu Rwanda barimo Herve Kimenyi, Fred Rufendeke, Muhinde na Joseph.

Kwinjira bigusaba 10.000 Frw mu myanya isanzwe na 15.000 Frw mu y’icyubahiro. Ni itike ishobora kugurwa binyuze kuri internet .

Uyu munyarwenya ubarizwa mu Bwongereza, yabaye mu bihugu bitandukanye bitewe n’akazi se yakoraga dore yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse ayobora na Minisiteri y’Uburezi igihe Malawi yari iyobowe na Bingu wa Mutharika.

Daliso Chaponda watangiye ibijyanye no gutera urwenya mu 2001 ubwo yari ku masomo muri Canada igihugu yubakiyemo amateka kugeza mu 2006 ubwo yajyaga mu Bwongereza ari naho aba kugeza ubu.

Daliso Chaponda azafatanya n'abarimo Teacher Mpamire mu gususurutsa Abanya-Kigali
Daliso Chaponda azafatanya n'abarimo Teacher Mpamire mu gususurutsa Abanya-Kigali
Daliso Chaponda ni umwe mu banyarwenya bakomeye  dore ko mu 2017 yegukanye umwanya wa gatatu muri Britain's Got Talent
Daliso Chaponda ni umwe mu banyarwenya bakomeye dore ko mu 2017 yegukanye umwanya wa gatatu muri Britain's Got Talent
Akigera i Kigali, Daliso yakiriwe na Nice umwe mu bagize itsinda ritegura Seka Live
Akigera i Kigali, Daliso yakiriwe na Nice umwe mu bagize itsinda ritegura Seka Live