Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Kingsley yagaragaje ko kubura Gogo ari igihombo gikomeye, ndetse ko benshi bazamukumbura cyane avuga ko nta magambo yakoreshwa usobanura umusaruro yagize ku Isi n’aho yagejeje ibikorwa bye.

Yakomeje avuga ko Imana yakoresheje Gogo mu buryo bukomeye kandi urupfu rwe, ari ikintu kitazapfa kuva mu mitima ya benshi bakundaga uyu muhanzi.

Ati “Imana yagukoresheje cyane, kandi urupfu rwawe ni ikintu kizadukomerera mu mitima igihe kirekire. Turagukumbura, ariko turizera ko uri kumwe n’Umwami Imana. Ubu uri mu gituza cye, kandi turashima Imana ku buzima bwawe.

Yasabye Imana guhumuriza umuryango wa Gogo kuko bitoroshye kwakira urupfu rwe, ndetse avuga ko ashaka gusaba Imana guhumuriza Abanyarwanda n’abandi bamukundaga.

Ati “Turashima Imana kuko wabayeho ubuzima bufite akamaro. Wabayeho ubuzima bwiza bw’icyitegererezo. Nsenga ngo Umwami ahumurize umuryango wawe, ahumurize Abanyarwanda ndetse n’abantu bose ba hafi bawe kuko ari igihombo gikomeye, ariko turashima Imana ku bwawe kuko tuzi neza ko uri kumwe n’Umwami ubu. Komeza uruhukire mu gituza cy’Umwami Gogo. Turagukunda kandi turashima Imana ku bw’ubuzima bwawe.”

Gogo yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2025, ashyingurwa tariki 8 Nzeri 2025, mu karere ka Rwamagana aho akomoka.

Doctall Kingsley yagaragaje ko yashenguwe n'uko Gogo yitabye Imana
Doctall Kingsley yagaragaje ko yashenguwe n'uko Gogo yitabye Imana