Nyuma ya Dr. Hilary Okello wo muri Uganda wataramiye mu Rwanda ku wa 9 Werurwe 2023, ubu hatahiwe Alfred Aubin Mugenzi wamenyekanye nka Kigingi akaba umwe mu banyarwenya bakomeye i Burundi no muri Afurika y’Iburasirazuba.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri Mundi Center (Rwandex) ku wa 15 Kamena 2023, aho Gen-Z Comedy Show imaze igihe ibera.
Ni igitaramo kizayoborwa na Ndaruhutse Merci [Fally Merci] mu gihe Kigingi wagitumiwemo azagihuriramo n’abandi banyarwenya bamaze kwamamara muri Gen-Z Comedy Show barimo Muhinde, Admin, Dudu na Bareth.
Kigingi watumiwe muri iki gitaramo ni umunyarwenya ukundwa na benshi mu Rwanda aho akunze gutaramira kenshi dore ko ahaheruka ku wa 5 Ukuboza 2022 mu Gitaramo cya Seka Fest.
Gen-Z Comedy ni sosiyete y’abanyarwenya yashinzwe na Fally Merci muri Werurwe 2022, mu rwego rwo gufasha abanyarwenya bakiri bashya kubona aho bagaragariza impano zabo.
Mu mwaka imaze ishinzwe yamuritse abanyarwenya batanga icyizere cy’ahazaza ku buryo basigaye biyambazwa mu bitaramo by’urwenya bikomeye mu Rwanda nka Seka Live na Seka Fest.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!