Iki gitaramo cy’urwenya giteganyijwe ko kizatangira ku wa 3 Ukuboza 2022, byitezwe ko uyu munyarwenya azakina imwe mu mikino azwiho irimo Kwirekura no Gutarama.
Ubuyobozi bwa Arthur Nation itegura Seka Fest bwabwiye IGIHE ko ku munsi wa mbere wa Seka Fest, hazaba ibirori byo gusetsa abantu mu modoka bikazitabirwa n’abanyarwenya b’intoranywa mu Rwanda.
Nyuma yo kuzengurukana n’abanyarwenya mu modoka, nimugoroba Atome azaba asusurutsa abitabiriye umunsi wa mbere wa Seka Live mu mugoroba wo gusangira uzabera muri Kigali Convention Centre.
Aha byitezwe ko azahabwa amasaha abiri wenyine, nubwo hari abandi bashobora kuzatungurana.
Ntarindwa ni umunyarwenya wavukiye i Burundi mu 1977 aho ababyeyi be bari barahungiye. Yamenyekanye nka Atome binyuze mu gukina urwenya, ni Umwanditsi n’umukinnyi wa filimi n’ ikinamico yatangiye gukina kuva mu 1994.
Seka Fest izitabirwa n’abandi banyarwenya barimo Loyiso Gola, Celeste Ntuli bakomoka muri Afurika y’Epfo , Kigingi w’i Burundi na Salvado wo muri Uganda.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 10.000Frw mu myanYa isanzwe , 20.000 Frw muri VIP na 30.000 Frw mu myanya ya VVIP



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!