Uyu munyarwenya ubivanga n’akazi k’itangazamakuru mu minsi ishize aherutse gushyira ubutumwa kuri Twitter yandika “102,3” umurongo wa FM wa Radiyo ya Kiss FM asaba abamukurikira kuzuza ibisigaye.
Kuri uyu wa Mbere mu kiganiro “Breakfast with the stars” gikorwa na Sandrine Isheja na Andy Bumuntu, bakiriye uyu munyarwenya nk’umutumirwa ahita abahabwa ikaze nanone nk’umunyamakuru muri iki kiganiro cya mu gitondo.
Rusine asubiye kuri Kiss FM yari yaravuyeho mu minsi ishize yerekeza kuri Power FM cyane ko mbere yo kuhava yakoranaga na Uncle Austin.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu cyumweru gishize aribwo uyu munyarwenya yasezeye bagenzi be bakoranaga kuri Power FM abamenyesha ko agiye gusubira kuri Kiss FM.
Mu kiganiro na IGIHE, Rusine we yagize ati "Nahoze mbona abantu kuri Twitter bavuga ngo banyirukanye ariko si byo , ni ukwimuka bisanzwe , kumwe uva ahantu ukajya ahandi, nta kibazo nagiranye nabo , navuganye nabo mbere y’uko ngenda , nzajya nkora mu kiganiro cya mu gitondo na Sandrine.”
Rusine asanzwe ari umukinnyi wa filime zitandukanye zirimo Umuturanyi n’iyitwa Mugisha na Rusine.
Ni umwe mu banyarwenya bagezweho mu gihugu ndetse aherutse gukoresha igitaramo yise “Inkuru ya Rusine”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!