Ibi Samu Zuby yabihamirije IGIHE, avuga ko nyuma yo guhabwa amasezerano y’akazi nk’umwarimu agiye gutangira kwigisha muri iyi kaminuza.
Ati “Ni byo, guhera kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026 ndatangira urugendo rushya mu buzima. Ngiye gutangira kwigisha abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere ibijyanye n’itangazamakuru.”
Mu 2023, Samu Zuby yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza aho yize itangazamakuru muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK) iherereye i Muhanga.
Mu 2025 uyu musore yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) muri ULK aho yize ibijyanye ‘’Development Studies’.
Samu Zuby yavuze ko ari mu myiteguro yo gutangira kwiga amasomo ya ‘PhD’ mu bijyanye na politike.
Uyu munyarwenya yamamaye cyane mu itsinda rya Zuby Comedy yabayemo imyaka myinshi mbere y’uko asa n’ubishyize ku ruhande agatangira guha umwanya we amasomo.
Samu Zuby yongeye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko mu 2024 yiyamamarije guhagararira urubyiruko mu Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, icyakora ntiyahirwa kuko yatsinzwe agize ijwi rimwe.
Ku rundi ruhande nubwo ateruye ngo yemeze ko azongera kwiyamamaza mu matora y’abadepite ataha, ntiyanabihakanye.
Ati “Muri iyi minsi mpugiye mu bikorwa binyuranye byanjye bwite, wenda icyo gihe nikigera nzabamenyesha icyo ntekereza gukora gusa nta wamenya.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!