Muco Samson ni umwe mu bantu 59 batanze kandidatire bagamije kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, ahakenewe umuntu umwe usimbura Depite Icyitegetse weguye.
Mu matora yabaye ku wa 16 Nyakanga 2024, abagize komite z’urubyiruko mu turere twose batoye abazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Mu bakandida 31 biyamamarizaga guhagararira urubyiruko, byari byitezwe ko hatorwamo umuhungu n’umukobwa bagira amajwi menshi kurusha abandi.
Icyitegetse Venuste uherutse kwegura ni we wari wegukanye umwanya wa mbere n’amajwi 159 mu gihe umukobwa yabaye Umuhoza Vanessa Gashumba wagize amajwi 188.
Icyitegetse wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yeguye kubera imyitwarire itari myiza nubwo hatasobanuwe mu buryo burambuye ibyo yakoze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!