00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Small Daddy yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 29 February 2024 saa 12:59
Yasuwe :

Umunyarwenya wo muri Nigeria, Chinedu Mitchell uzwi nka Small Daddy, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, aha icyubahiro abahashyinguye.

Small Daddy uzwi cyane mu rwenya yageze mu Rwanda ku itariki 26 Gashyantare 2024, asura ibice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali birimo Car Free Zones, n’ahandi yatemberejwe.

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka wakiriye Small Raddy, yabwiye IGIHE ko mugenzi we yanditse ubutumwa burimo amagambo asaba urubyiruko kwiga, rukamenya amateka yabaye mu gihugu.

Ati “Small Daddy yavuze ko yababajwe no kumenya ibyabaye mu Rwanda, asaba abakiri bato gukunda no kumenya amateka y’igihugu, bakayubakiraho baharanira ko bitakongera kubaho ukundi.”

Small Daddy yamenye u Rwanda bitewe n’amashusho umunyarwenya Doctall Kingsley amaze iminsi asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho aba agaragaza ko akunda u Rwanda na Perezida Kagame.

Doctall Kingsley yitabiriye igitaramo cya Japhet Mazimpaka yise The Upcoming Diaspora cyabereye muri Camp Kigali tariki 29 Ukwakira 2023. Kuva ubwo yahise yiyemeza gukundisha abantu u Rwanda. Byatumye n’abandi banyarwenya bo muri Nigeria biyemeza kuza i Kigali.

Japhet Mazimpaka ati “Nyuma y’amashusho ya Doctall Kingsley ari gukora avuga ko ari umunyarwanda ’Ntakirutimana’ nk’izina yiyise, abanyarwenya benshi bo muri Nigeria bafite amatsiko yo gusura u Rwanda.”

Small Daddy yavukiye muri Leta ya Imo muri Nigeria tariki 23 Ukuboza 1990, akaba yaramamaye kuva mu 2017.

Small Daddy yasobanuriwe amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe Abatutsi
Small Daddy yababajwe n'aya mateka ashaririye yabaye mu Rwanda
Yanditse ubutumwa busaba urubyiruko kugira ubushake bwo kumenya amateka y'u Rwanda
Small Daddy yashyize ururabo ku mva iruhukiyemo abazize jenoside

Reba urwenya rwa Small Daddy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages