Small Daddy uzwi cyane mu rwenya yageze mu Rwanda ku itariki 26 Gashyantare 2024, asura ibice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali birimo Car Free Zones, n’ahandi yatemberejwe.
Umunyarwenya Japhet Mazimpaka wakiriye Small Raddy, yabwiye IGIHE ko mugenzi we yanditse ubutumwa burimo amagambo asaba urubyiruko kwiga, rukamenya amateka yabaye mu gihugu.
Ati “Small Daddy yavuze ko yababajwe no kumenya ibyabaye mu Rwanda, asaba abakiri bato gukunda no kumenya amateka y’igihugu, bakayubakiraho baharanira ko bitakongera kubaho ukundi.”
Small Daddy yamenye u Rwanda bitewe n’amashusho umunyarwenya Doctall Kingsley amaze iminsi asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho aba agaragaza ko akunda u Rwanda na Perezida Kagame.
Doctall Kingsley yitabiriye igitaramo cya Japhet Mazimpaka yise The Upcoming Diaspora cyabereye muri Camp Kigali tariki 29 Ukwakira 2023. Kuva ubwo yahise yiyemeza gukundisha abantu u Rwanda. Byatumye n’abandi banyarwenya bo muri Nigeria biyemeza kuza i Kigali.
Japhet Mazimpaka ati “Nyuma y’amashusho ya Doctall Kingsley ari gukora avuga ko ari umunyarwanda ’Ntakirutimana’ nk’izina yiyise, abanyarwenya benshi bo muri Nigeria bafite amatsiko yo gusura u Rwanda.”
Small Daddy yavukiye muri Leta ya Imo muri Nigeria tariki 23 Ukuboza 1990, akaba yaramamaye kuva mu 2017.
Reba urwenya rwa Small Daddy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!