Uyu murambo wagejejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2025, abajyanama b’uyu mukobwa bawuherekeje, n’abandi bake bamubaga hafi.

Bikorimana Emmanuel cyangwa se Bikem Wayesu wari usanzwe ari umwe mu bajyanama ba Gogo, ariko wari ushinzwe itangazamakuru mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bagiye kwakira umurambo yavuze ko uyu muhanzi kuri we yari arenze kuririmba ahubwo yari umuvuzi.

Ati “Hari benshi yaruhuye mu mvugo ze, hari abo yarinze kwiyahura n’abo yahaye icyizere cy’ubuzima. Icyumweru kimwe mbere y’uko apfa namubajije igitangaza Imana yaba yaramukoreye, arambwira ati ‘namaze gusobanukirwa ko Imana itarobanura ku butoni, kandi nta hantu kure itavana umuntu’. Iryo somo araridusigiye.”

Yavuze ko we na Gogo bavanye mu Rwanda muri Kanama 2025, bagiye mu ivugabutumwa muri Uganda.

Ati “Umunsi wa mbere twabonye ibintu bikomeye byerekana ko Gogo ari kudusezeraho ntitwabimenya. Yabyiniye Imana agera aho afata inkoni akajya akubita abantu banze kubyina, ariko nanze ko byerekanwa kuri ‘camera’.”

Yakomeje avuga ko ku munsi wakurikiyeho yamusabiye kuririmba indirimbo nkeya kuko ku wabanje yari yakoresheje imbaraga nyinshi. Yavuze kandi ko ku munsi wa gatatu w’igiterane na bwo ibintu byagenze neza, baza kuva aho cyaberaga hitwa Kakumiro berekeza Kampala.

Bikem yakomeje avuga ko ubwo bageraga i Kampala, Gogo yatangiye kugaragaza uburwayi kuko yari asanzwe afite ubumuga bw’igicuri, yafatwa bakagira ngo ni bya bindi bisanzwe.

Ati “Yari afite n’icyemezo cya Leta kigaragaza ko afite ubu bumuga bw’igicuri, yajya afatwa tukagira ngo ni bya bindi. Hari ukuntu igicuri gifata umuntu mu minota ibiri akaba abaye muzima, akabaho muri ubwo buzima kuko hari n’igihe iriya ndwara ijya ivurwa igakira ariko we ntabwo ari mu bayikize.”

Yavuze ko ku munsi wakurikiye Gogo yafashwe n’igicuri kikajya kimucugusa, na byo bakavuga ko bitarenze ibyo bari basanzwe babona kuko babonaga byinshi biruta ibyo.

Bikem yavuze ko babayeho bahisha ubumuga bwa Gogo kubera ko babonaga kubitangaza atari ngombwa.

Ati “Gogo yapfuye ku wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025, iki cyumweru. Ibyo byamufataga byakomeje kumufata bimucugusa, tugira ubwoba tumujyana kwa muganga. Twageze ku bitaro ku mugoroba saa moya ntabwo byafashe n’isaha ngo ave mu mubiri. Birumvikana ni inkuru ibabaje kandi iteye agahinda. Twarayakiriye ariko mu matwi yacu twumvise ari nk’injereri ziri kuvugamo.”

Yavuze ko bamuvanye mu bitaro bya Kyegera Doctors Center yapfiriyemo bakamujyana mu bya Mulago Hospital, aho baje kubwirwa ko Gogo yishwe n’ibihaha. Ati “Twaratangaye cyane kuko icyo twakekaga twasanze atari cyo cyamwishe.”

Bikem yavuze ko Gogo atarozwe cyangwa ngo hagire ikindi kimubaho, ahubwo icyo ibizamini by’abaganga byagaragaje ari byo bikwiriye guhabwa agaciro. Yakomeje ashimira Ambasade y’u Rwanda kuko yabafashije mu kumupimisha harebwa icyamwishe.

Gogo witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2025, azashyingurwa ku wa Mbere tariki 8 Nzeri 2025, mu karere ka Rwamagana aho akomoka.

Imodoka yazanye Gogo imuvanye i Kampala muri Uganda
Imodoka yazanye Gogo imuvanye i Kampala muri Uganda
Ubwo Umurambo wa Gogo wageraga i Kigali
Ubwo Umurambo wa Gogo wageraga i Kigali
Bikem yavuze ko Gogo azashyingurwa ku wa 8 Nzeri 2025
Bikem yavuze ko Gogo azashyingurwa ku wa 8 Nzeri 2025
Bikem Wayesu wari usanzwe ari umwe mu bajyanama ba Gogo mu kiganiro n'itangazamakuru
Bikem Wayesu wari usanzwe ari umwe mu bajyanama ba Gogo mu kiganiro n'itangazamakuru
Agahinda kari kose ku bo muryango n'abafashaga Gogo mu muziki
Agahinda kari kose ku bo muryango n'abafashaga Gogo mu muziki